Icyo usabwa gusa ni ukohereza ifoto cyangwa selfie yawe n’umukunzi wawe kuri facebook ya Airtel Rwanda, ugashishikariza incuti zawe gukunda paji (page) ya Airtel Rwanda, kwandika ibitekerezo byawe ndetse no kohereza amafoto.
Ifoto ya mbere izagiraho ibiganiro byinshi kurusha izindi izatsindira smartphones ebyiri. Izaba iya kabiri n’iya gatatu zizatsindira iminota 1200 yo guhamagara imirongo yose, SMS 900, 300MB za interineti zizamara ukwezi.
John Magara, ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda, yagize ati “Iyi promosiyo igenewe abakiliya bacu kugira ngo bizihize St Valentin mu byishimo ndetse banakomeze kuganara cyane uko kuri internet. Nk’ikigo kigezweho, twifuza gukomeza tuganira n’abatugana kuri internet, ndetse no gukomeza kunogerwa n’udushya tugezweho nka Selfie ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Kugira ngo aya mahirwe akugereho, ugomba kuba ukoresha Airtel Rwanda cyangwa ukagura SimCard ya Airtel, ugomba gukunda paji (page) ya Airtel kuri Facebook ndetse ukaba uri umunyarwanda urengeje imyaka 13.
Iyi promosiyo iratangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Gashyantare izasozwe kuwa 18 Gashyantare 2015.
Abifuza gutsinda barashishikarizwa gukoresha #RedIsLove



















TANGA IGITEKEREZO