Sosiyete y’itumanaho, Airtel Rwanda, yafunguye ku mugaragaro iduka rya Applications, aho abazikora mu Rwanda bahawe urubuga rwo kugaragaza ubuhanga bwabo.
Iri duka ryafunguwe ku wa 17 Ukuboza 2014 mu rwego rwo gushyigikira abazikora ndetse no kugira ngo abantu babashe kuzitunga ku buntu cyangwa baziguze binyuze ku rubuga rwa Airtel, ahari App Store.
Umuyobozi wa Airtel, Teddy Bhullar, yavuze kuri uyu mushinga ati “Icyifuzo cyacu ni uko abakiriya bacu babona applications za telefone zibanogeye biboroheye kandi tugateza imbere Abanyarwanda b’abahanga mu gukora applications. Twishimiye gutangaza ko ubu byatangiye ndetse abakiriya bashobora gukoresha iduka rya Apps rya Airtel.”
Yongeyeho ati “Applications zijyanye n’akarere kacu ndetse na interineti yacu yihuta ni amahirwe ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite impano yo gukora applications, aho bazageza ibyiza byabo ku bantu binyuze muri Airtel App store.”
Iriduka rigizwe na applications z’ubuntu ndetse n’izamafaranga, ikaba iboneka ku bakoresha telefone za Android, Blackberry, Java, Symbian, na Windows.
Ikirenze kuri ibyo, abakiriya bashobora gukoresha applications mbere yo kuzigura, kuzereka abandi kuri blog, kuzimanura (download), ndetse no kuzohereza nk’impano.
“Hamwe na Apps za Airtel, ubuzima burushaho kuryoha no koroha.”
www.airtel.com, www.facebook.com/airtelrwanda or www.twitter.com/airtelrw



















TANGA IGITEKEREZO