Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya My Airtel My Offer(MAMO) bworohereza abakiriya bayo kubona serivise za Airtel mu buryo bworoshye bifashishije telefone zabo zigendanwa.
MAMO, ni uburyo bwiza, buzajya bufasha abafatabuguzi ba Airtel kwiyandikisha muri serivisi zitandukanye no koroherezwa mu guhabwa serivise za Airtel bitabasabye gusiragira bajya ku byiciro byaho Airtel nk’uko byari bisanzwe.
Asobanura imikorere y’uburyo,Umuyobozi wa Airtel Teddy Bhullar yagize ati, ”Nka bumwe mu buryo bwo guhanga udushya, Airtel Rwanda ikomeje kugeza ku bakiriya bayo serivisi zinoze nka MAMO , si ukugeza buri wese icyo yifuza ahubwo ni na gahunda yo guha abakiriya bacu ibyo bakeneye”
Yongeyeho avuga ko Airtel ari yo Sosiyete y’itumanaho izanye ubu buryo ku nshuro ya mbere mu Rwanda , bikaba binagaragaza ko iyi ifite umuhate mu guha abakiriya bayo serivisi zinoze.
Ubu buryo kandi, buzajya bworoshya itumanaho hagati y’abakiriya na Airtel bukanafasha kwiyandikisha muri serivise za Airtel mu ndimi eshatu: Ikinyarwanda , Icyongereza n’Igifaransa.
Mu rwego rwo kwishimira ubu buryo bushya bwa, abakiriya ba Airtel bazajya bahamagara umurongo utishyura 141 kugira ngo babashe kugera kuri gahunda na serivisi za Airtel mu buryo buboroheye.
Kumenya byinshi ku serivisi Airtel igenera abakiriya bayo wasura urubuga rwa www.airtel.com



















TANGA IGITEKEREZO