00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yinjiye mu mubare w’ibigo bikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na

Mukaneza M. Ange

Kuya 27 February 2015 saa 06:49
Yasuwe :

Airtel Rwanda yinjiye mu mubare w’ibigo birimo gukurikiranwa cyane mu gihugu¸ aho kuri Twitter igaragara nk’iya mbere mu kugira umubare munini w’abayikurikira cyane ndetse no ku mwanya wa gatatu kuri Faceook mu Rwanda.

Mu cyegeranyo cyasohowe n’Ikigo gikora ubucukumbuzi kigatanga n’inama ku ikoreshwa neza ry’imbuga nkoranyambaga ndetse n’ubusesenguzi bwimbitse ku bigo bikora ubucuruzi kuri Facebook, Twitter, Google+, LinkedIn, YouTube, Instagram, na VK (Socialbakers)¸ Airtel Rwanda yashyizwe ku mwanya wa mbere mu ziri kwigaragaza cyane kuri Twitter ndetse no ku mwanya wa kabiri kuri Facebook mu Rwanda nyuma ya paji ya Perezida Paul Kagame na BBC Gahuza.

Agira icyo avuga kuri icyo cyegeranyo¸Umuyobozi wa AIRTEL Rwanda¸ Teddy Bhullar yagize ati “Ubu ni ubusesenguzi bwimbitse bwerekana uko ikigo cyacu gikorana n’abantu binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

Yongeyeho ko iyo nsinzi bayikesha gusubiriza igihe ibyifuzo by’abafatabuguzi babo haba kuri Facebook ndetse na Twitter¸ no kuba kandi bazi ko imbuga nkoranyambaga zifasha kubaka izina.

Yakomeje asobanura ati “Twabigize umurimo wacu kumenyesha no kwigisha abafatabuguzi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu¸kandi nk’uko twabyiyemeje¸tuzakomeza gushyira imbaraga mu gusangira amakuru n’abafatabuguzi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

Bharti Airtel Limited ni kimwe mu bigo by’itumanaho bikomeye ku Isi¸ ikaba ikorera mu bihugu 20 bya Aziya na Afurika. Icyicaro gikuru giherereye mu mujyi wa New Delhi mu Buhinde¸ Iki kigo kiza ku mwanya wa kane ku Isi mu bigo by’itumanaho rikoresha telefoni zigendanwa bifite abafatabuguzi benshi.

Mu Buhinde iki kigo kikaba gifite ibicuruzwa birimo internet ya 2G, 3G na 4G¸ telefoni zigendanwa¸ imirongo ihoraho, internet yihuta cyane yitwa DSL¸ IPTV, DTH.

Mu bindi ikora harimo itumanaho hagati mu gihugu no ku isi yose itanga ubushobozi bwo kugaza ubutumwa ahantu kure.

Bharti Airtel ikaba yari ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 312 mu mpera z’ukuboza 2014. Mu Rwanda Airtel yatangiye gufungura amashami mu bice bitandukanye by’igihugu aho ku ikubitiro yafunguye iryo mu Mujyi wa Musanze mu minsi ishize.

Ku bindi bisobanuro sura: www.airtel.com; www.facebook.com/airtelrwanda na www.twitter.com/@airtelrw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages