00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yagabanyije amafaranga yo guhamagara muri Uganda

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 9 January 2015 saa 05:08
Yasuwe :

Airtel Rwanda yahanantuyeho 78% ku giciro cyo guhamagara muri Uganda kuva kuri uyu wa Gatanu, guhamagarayo bikaba byagiye ku mafaranga 59 ku munota.
Utese igiciro cyo guhamagara muri Uganda cyamanuwe, umukiriya wa Airtel azajya yakira abamuhamagara ku buntu.
Atangaza izo mpinduka nziza ku bakiriya, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar, yagize ati “Airtel iza ku isonga mu gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’umushinga wo gukoresha umurongo umwe mu Muhora wa Ruguru. Ibyo byerekanwa (…)

Airtel Rwanda yahanantuyeho 78% ku giciro cyo guhamagara muri Uganda kuva kuri uyu wa Gatanu, guhamagarayo bikaba byagiye ku mafaranga 59 ku munota.

Utese igiciro cyo guhamagara muri Uganda cyamanuwe, umukiriya wa Airtel azajya yakira abamuhamagara ku buntu.

Atangaza izo mpinduka nziza ku bakiriya, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar, yagize ati “Airtel iza ku isonga mu gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’umushinga wo gukoresha umurongo umwe mu Muhora wa Ruguru. Ibyo byerekanwa no kuba turi ku murongo umwe mu bihugu 17 Airtel ikoreramo. Abakiriya bacu bo mu karere bose no muri Afurika batangiye guhamgara no guhamagarwa ku biciro by’aho batuye.”

Uretse ibyo Airtel Rwanda yatangaje ko umukiriya ashobora no kwigurira ikarita akoreshe Airtel Money.

Teddy Bhullar avuga ko guhamagara ku biciro bihendutse bizateza imbere itumanaho hagati y’ibihugu, bigakuraho imbogamizi z’itumanaho n’ubucuruzi.

Uretse uyu mushinga wa One Network”, Airtel Rwanda iherutse kugabanya igiciro cyo guhamagara muri Kenya ho 43%, kiva ku mafaranga 122 kijya kuri 59 ku munota.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages