00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yashyikirije umunyamahirwe wa kabiri moto yatsindiye muri Poromosiyo “Tunga”

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 28 August 2015 saa 07:06
Yasuwe :

Ngoboka Methode w’imyaka 24 uvuka mu Kagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero Akarere ka Ngororero Intara y’Iburengerazuba ni we munyamahirwe wa kabiri washyikirijwe moto y’agaciro ka miliyoni imwe n’igice yatsindiye muri poromosiyo ya Airtel “Tunga”.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama, ni bwo uwo munyamahirwe yashyikirijwe ku mugaragaro moto yatsindiye, uwo muhango ukaba wabereye ku cyicaro cy’ishami tya Airtel Rwanda i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Aganiraga n’Itangazamakuru nyuma yo gushyikirizwa moto yatsindiye, Ngoboka yagaragaje ko nta muntu wari ukwiye gutinya kugerageza amahirwe ye akoresha umurongo wa Airtel kuko na we atari azi ko ashobora kwegukana moto nk’iyo yabonye.

Akimara guhabwa moto yahamije ko Airtel ikoresha ukuri mu bihembo igenera abagenerwabikorwa bayo.

Yagize ati “Abantu nibareke ibintu byo gusinzira bagerageze amahirwe yabo bakina uyu mukino, basubiza ibibazo bahabwa kuko Airtel ni sosiyete ikoresha ukuri, inafite gahunda.”

Turatimana nyuma yo gushyikiriza Ngoboka imfunguzo za moto yatsindiye

Nubwo yatomboye iyi moto Ngoboka yemeza ko kugira ngo ayegukane byatewe n’uko yashiritse ubute agakomeza gusubiza ibibazo yabazwaga.

Chrysanthe Turatimana ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’ibicuruzwa mu ishami ryo kwamamaza rya Airtel, yasabye abanyarwanda n’abafatabuguzi ba Airtel Rwanda gukomeza kugerageza amahirwe yabo binjira muri iyi poromosiyo ya Tunga, kuko ari imwe mu zizatuma babasha guhindura ubuzima bwabo biteza imbere.

Ati “Icyo nasaba abanyarwanda yaba abamaze kwinjira muri uyu mukino nabatarawujyamo, ni ko bagerageza amahirwe binjira muri uyumukino kuko ari poromosiyo twabageneye mu rwego rwo kugira ngo ibafashe guhindura imibereho y’ubuzima bwabo biteza imbere.”

Yarangije avuga ko ntawe ukwiye kwiheba ko yacitswe, kuko muri iyi poromosiyo bamaze gutanga moto 2 gusa mu gihe biteganyijwe ko bazatanga 12 mu byumweru 12.

Iyi poromosiyo Tunga ikaba ari ku nshuro ya mbere iteguwe mu Rwanda, kuyijyamo bikaba bisaba umuntu kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo byoroshye agenda abazwa gusa aho iyo asobije igisubizo neza ahabwa amanota 50 yasubuza nabi agahabwa amanota 10.

Uretse kuba igihembo gikuru gitangwa mu Cyumweru ari moto, muri iyi poromosiyo Airtel inatanga amakarita yo guhamagara y’amafaranga ibihumbi 2 ku bantu batanu buri munsi.

Hamaze gutangwa moto 2 muri 12 ziteganyijwe gutangwa
Chrysanthe Turatimana ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’ibicuruzwa mu ishami ryo kwamamaza rya Airtel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages