Umufatabuguzi wifuza guhamagara muri biriya bihugu adahenzwe yandika muri telefone ye *456*300# akabona ipaki y’amafaranga 300 ihwanye n’iminota 10.
Guhamagara muri Sudani y’Epfo byo byavuye ku mafaranga 245 bigera kuri 65 ku munota. Ibi byose bikaba biri muri gahunda ya Airtel yo kubahiriza amasezerano agamije guhuriza hamwe ibiciro byo guhamagara ku mirongo y’itumanaho mu bihugu bihuriye mu muhora wa ruguru.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar yavuze ko ibiciro bishya ari igisubizo ku bafatabuguzi ba Airtel.
Yagize ati “Ibi biciro bishya ni igisubizo ku mubare munini w’abafatabuguzi bacu bifuza guhamagara mu karere no mu mahanga badahenzwe.”
Yakomeje avuga ko intego ari uguha agaciro amafaranga y’abafatabuguzi ba Airtel igihe bari ku murongo wayo ndetse no kubafasha gukomeza kwegerana.
Ibi biciro bishya bizatuma abafatabuguzi ba Airtel barushaho kwishimira guhamagara mu mahanga ku biciro bibanogeye.



















TANGA IGITEKEREZO