00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yatangije ‘Kozaho’, uburyo bushya bufasha mu kwishyura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 July 2015 saa 07:31
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bufasha umuntu kubona serivisi zitandukanye atagombye kwitwaza amafaranga mu ntoki, ahubwo agakoresha ikarita yitwa ‘Kohazo’.

Ubu buryo bushya ‘Kozaho’ bufasha mu kwishyura serivisi zitandukanye hakoresheje, aho ku ikubitiro serivisi ziri gutangwa harimo kwishyura amafaranga y’urugendo mu modoka z’abagenzi nka KBS, moto, kwishyura imisoro no guhahira mu maguriro amwe n’amwe ari mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar, yavuze ko intego y’iyo sosiyete y’itumanaho ari ugufasha abaturage gukomeza kwiteza imbere bagabanya gukoresha amafaranga mu ntoki kuko biba bifite umutekano mucye.

Yagize ati “Igituma turushaho kunoza serivisi zitangirwa kuri tefone igendanwa ni mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu ntoki, ibyo bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu, ubu buryo bundi bushya bwongerewe muri serivisi za Airtel Money buzatuma abaturage bose b’igihugu babasha kubukoresha.”

Stephen Waiswa Umuyobozi wa Mobile Money na Theddy Bhullar Umuyobozi wa Airtel Rwanda

Yakomeje agira ati “Turizera ko abaturage bazabasha gukoresha uburyo bushya kandi bugezweho butandukanye n’ubwo hambere akenshi buba butizewe, intego yacu ni ugukomeza gufasha abantu kuzamura ubushobozi bwa bo bakoreheje serivisi za telefone igendanwa.”

Umuyobozi ushinzwe Airtel Money, Stephen Waiswa, yavuze ko ibikorwa bya Airtel Money bikomeje kwegerezwa abaturage kandi bifitanye isano n’uburyo amabanki akora, bityo yizeza ko bizatuma ubukungu burushaho gutera imbere.

Guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefone igendanwa bikomeje gufata intera ishimishije mu Rwanda aho bifite n’uruhare rukomeye mu ikoranabuhanga rya telefoni rinifashishwa mu kugura umuriro, amazi n’ibindi.

Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byahisemo gukoresha telefone mu kwishyura serivisi zinyuranye mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu no kugabanya amafaranga akoreshwa mu ntoki.

Guhererekanya amafaranga kuri telefone ngendanwa mu mwaka ushize byageze kuri miliyoni 100 mu Rwanda, ibi ngo byatumye Airtel Rwanda ishyiraho uburyo bushya bwo kubitsa, kwizigama no kohererezanya amafaranga ari mu gihugu imbere no mu mahanga.

Mu myaka Aitel imaze ikora, Serivisi za Airtel Money ziboneka mu bihugu 17 bya Afurika ikoreramo, mu zindi serivisi igeza ku bakiriya bayo harimo guhamagarana, kohererezanya ubutumwa bugufi, kubafasha kurushaho gukorana n’amabanki n’izindi nyinshi.

Mu bindi Aitel Money ifasha abaturage kwishyura harimo, gutanga imisanzu mu bikorwa bitandukanye, amafaranga y’ishuri, imisoro, kugura amazi, umuriro, no kugura ibicuruzwa hifashishijwe Airtel Money.

Abakiriya ba Airtel bakoresha serivisi za Airtel Money bakanda *182# bagakurikiza mabwiriza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages