00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yazanye ikarita yitwa Kozaho izakoreshwa mu ngendo no mu bucuruzi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 June 2015 saa 10:19
Yasuwe :

Muri gahunda yo guteza imbere gahunda ya Leta yo kwishyura hadakoreshejwe amafaranga (cashless payments), Sosiyete y’itumanaho ya Airtel yashyize hanze ikarita yitwa Kozaho izafasha abantu kwishyura ingendo n’ibicuruzwa badafashe amafaranga mu ntoki.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2015, ni bwo Airtel yashyize ku mugaragaro ikarita yitwa Kozaho ikorana na Airtel money ku buryo umuntu abaye afite amafaranga kuri Airtel money abasha kwishyura amafaranga y’ingendo muri KBS, mu maguriro amwe n’amwe yo mu Mujyi wa Kigali afite ubwo buryo n’ibindi bikorwa bitadukanye.

Ni ikarita yakozwe na Near Field Communication (NFC) ikaba izafasha abakiriya n’abacuruzi kwishyurana mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Teddy Bhullar, Umuyobozi wa Airtel Rwanda na Steven Waiswa bamurika ikarita "Kozaho"

Kozaho nta bindi bintu by’umwirondoro uyisangaho kuko ikorana na konti yawe ya Airtel money. Mu buhanga yakoranwe ni ikarita y’umuntu ku giti cye, igurwa rimwe ukayitunga ubuzima bwose ikorana na Airetel money yawe.

Ushobora kwishyura ingendo mu modoka za Kigali Bus Services, kuri Moto na Taxi zitwara abagenzi. Hari kandi amaguriro manini n’amaduka akorera muri Kigali ari muri iyi gahunda ku buyo wakwishyura bitakugoye.

Mu ijambo rye, Teddy Bhullar, Umuyobozi wa Airtel Rwanda yatangaje ko gushyiraho iyi karita ya Kozaho ari indi ntamwe bateye mu kunoza gahunda zo kudahererekanya amafarangamu ntoki.

Ati “Ikarita ya Kozaho ni intego twihaye yo guteza imbere gahunda yo kudahererekanya amafarnga mu kwishyura. Twizeye ko ari gahunda izafasha abacuruza ndetse n’abakiriya mu buryo bwo kubyaza umusaruro gahunda za mobile money.”

Patrick Bucyana, umuyobozi wa kampani ikora ibijyanye no kudahererekanya amafaranga hishyurwa ingendo nawe yishimiye iyi gahunda avuga ko ari uburyo bwiza Airtel izanye.

Airtel itangaza ko uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe iyi karita bugiye gushyirwamo imbagara mu minsi ya vuba bukagezwa mu bice byose by’igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages