00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yafunguye ishami rya serivisi i Musanze

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 18 February 2015 saa 07:07
Yasuwe :

Airtel Rwanda yatangiye gufungura amashami mu turere, ku ikubitiro iyi sosiyete y’itumanaho ikaba yahereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2015 aho yafunguye ishami rya gatanu ryiyongera kuri andi ane ari mu Mujyi wa Kigali.

Alex Mugisha Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kwita ku bakiriya muri Airtel Rwanda, yatangaje ko iri shami rifunguwe mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage; ati “Iki kigorwa kiri mu rwego rwo kwegera abafatabuguzi bacu, si ngombwa ko niba umuturage afite ikibazo agomba kuza i Kigali ni yo mpamvu twabegereje iri shami.”

Akomeza avuga ko ishami rizafasha abaturage kubona serivisi hafi, dore ko amashami nk’aya azafasha abaturage kujya babona ibisubizo by’ibibazo bafite ku buryo bworoshye bitabasabye kujya kure y’aho batuye.

Abo mu Mujyaruguru bakenberaga Serivisi za Airtel nikaba ngombwa ko baza i Kigali bakuriweho ingendo kuko bazajya baziherwa i Musanze

Mu byo aya mashami azafasha abifuza kugura telefoni, gusubirishamo nimero zagize ibibazo (Sim Swaps), kwakira no koherezanya amafaranga hifashishijwe serivisi ya Airtel Money ndetse bakaba bahabona na Modem.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver, yasabye abaturage ko bagomba kubyaza amahirwe babonye yo kwegerezwa ibikorwa n’iyi sosiyete y’itumanaho,

Uyu muyobozi kandi yashimye Airtel Rwanda kuba yarahisemo kuzana ibikorwa byayo muri Musanze, aho yavuze ko ari igikorwa cyiza kandi gifasha mu iterambere ry’igihugu ndetse no muri gahunda igihugu cyihaye zirimo iz’ikoranabuhanga.

Airtel Rwanda yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 ikaba ifite amashami atanu (Service Center) azakomeza kwiyongera nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bwayo, kandi kuri ubu abayigana benshi muri bo bakaba bishimira serivisi bahabwa ko ari ntamakemwa.

Inyubako yatangiye gukoreramo Service Center ya Airtel i Musanze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages