Umuyobozi mukuru wa ALTCO Africa Ltd Ingabire, avuga ko amafiriti yazanywe mu Rwanda atandukanye n’ ayo abanyarwanda batekera mu rugo.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati ʺ Hari ibyo dusanzwe twihingira tukabisangiza abandi, ni yo mpamvu na bo bazana ibyabo bakabidusangiza.ʺ
Yongeyeho ko uruganda rukora amafiriti y’ibijumba, ruza mu za mbere ku isi zikunzwe.
Denden Berhane, Umuyobozi wa sosiyete ALTCO Africa Ltd muri Afurika, avuga ko yaje gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu giha amahirwe abashoramari.
Yavuze ati ʺ Intego yacu ni ugukwirakwiza ibicuruzwa (Products) binyuze muri ALTCO. […] nasanze gukorera mu Rwanda ari ingenzi kuko hari uburyo bworoshye bwo gucuruza.ʺ
Berhane akomeza avuga ko izo firiti zikozwe mu buryo butandukanye, ari na yo mpamvu hari izifite umunyu, urusenda n’ izitabifite bityo umukiriya ngo akaba ari we wihitiramo izo akeneye.
ALTCO Africa Ltd yatangiye gukwirakwiza mu Rwanda ifiriti y’ibijumba bihingwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika, mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Byitezwe ko iyi sosiyete izakomeza kugaba amashami mu bihugu nka Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Uburundi n’ ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO