00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda ntibizongera gusoreshwa muri Singapore

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 18 February 2016 saa 10:12
Yasuwe :

Amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 15 Gashyantare 2016,agena uburyo ibikorwa by’igihugu, ibigo bishamikiye kuri leta n’abaturege b’ibihugu byombi bizajya bisoreshwa yasinywe kuwa 26 Kanama 2014, ateganya ko mu gihe Leta cyangwa ibigo biyishamikiyeho cyangwa umuturage afite ibikorwa muri kimwe mu bihugu byasinye amasezerano, bisoreshwa n’icyo gihugu gusa, aho gusora ku mpande zombi.

Ategenya kandi ko umusoro ku rwunguko utagomba kurenza amafaranga 7.5% ku migabane ihabwa abakiriya ba kompanyi zikorera mu bihugu byombi na 10% y’umusoro ku nyungu, ku mafaranga yishyurwa ku bakora imyuga yihariye (Professional fees), n’ayishyurwa ku bihangano (Royalties), gusa ibikorwa bya leta byo ntibizajya bisoreshwa umusoro ku nyungu.

Nta gihe kiriho ayo masezerano azarangiriraho, gusa inyandiko yayo iteganya ko mu gihe kimwe mu bihugu gihisemo kuyahagarika kibimenyesha ikindi mbere y’itariki 30 Kamena muri uwo mwaka, hagakurikizwa ibiteganywa.

Urubuga mnetax rwatangaje ko uretse u Rwanda, amasezerano agabanya imisoro ku nyungu, ibyinjiye ku bihangano, ku nyungu igenerwa abanyamigabane yatangiye gushyirwa mu bikorwa hagati ya Singapore na Thailand, anongererwa igihe ugereranyije n’ayari yasinjwe mu 1975.

Mu mpera za 2015, Singapore yari ifite umusaruro mbumbe w’ibyinjira mu gihugu wa miliyari 308 z’amadorali ya Amerika nk’uko Forbes Magazine yabitangaje.

Singapore ni kimwe mu bihugu byavuye kure mu bukungu, kuri ubu kikaba gifite ubukungu buhagaze neza ku buryo byinshi mu bihugu bicyigiraho uburyo bwo kwigira.

Amasezerano agena ikurwaho ry'imisoro yishyurwaga inshuro ebyiri ku bikorwa by’u Rwanda na Singapore yatangiye kubahirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages