00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayeri yifashishwa n’abacuruzi mu kunyereza imisoro ya Leta muri Kigali

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 20 January 2016 saa 11:58
Yasuwe :

Abacuruzi hirya no hino muri Kigali bari mu cyiciro cy’abagomba gutanga inyemezabuguzi zikoresha imashini ya EBM( fagitire za EBM) bakomeje guhimba amayeri mu rwego rwo kwihunza imisoro ya Leta.

 Usaba umucuruzi Fagitire ya EBM mukaba abanzi

 Abacuruzi na Rwanda Revenue Authority bakina uw’injwange n’imbeba

 Baremera bakakugabanyririza igiciro

 Sisiteme zihora zapfuye ahenshi?

Umuntu wese wanditswe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) asabwa gutanga inyemezabuguzi akoresheje imashini y’ikoranabuhanga zikoreshwa mu gutanga inyemezabuguzi. Ibi bikaba bireba abiyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro bose baba abiyandikishije ku bw’itegeko baba n’abiyandikishije ku bushake. Nyamara hirya no hino usanga hari abacuruzi bakomeje gukwepa gutanga iyo misoro.

Amayeri akoreshwa

 Aho udahura na Rwanda Revenue Authority (RRA) imisoro iribwa

Umugore yagiye kugura matola y’ibihumbi 110 by’amafaranga y’u Rwanda, bamubajije niba aho ayijyana adaca mu mihanda aho yabonwa na RRA, ababwira ko agana mu Cyahafi, ntaho aza guhurira nayo kuko kuva mu Mujyi wa Kigali ugaca ku isoko rya Nyarugenge uhita umanuka mu Gakinjiro ukambuka umuhanda ukagera mu Cyahafi.

Umwe mu bamubazaga aho atuye ati “Uretse ibyago ntawakubona, si ngombwa kuguha fagitire y’akuma”, nawe aba asabye isanzwe.

Byatewe n’uwacuruza izo matola wamubwiye ko agomba kongeraho ibihumbi bitanu akabona guhabwa ‘iy’akuma’, nyuma yabajije ahandi bagurisha matola nk’izo bamubwira ko ahubwo yahenzwe ko igura ibihumbi 105, gusa ababwira ko bamwandikiye fagitire y’intoki kuko yamufasha kugaruza matola ye iramutse yibwe.

Urundi rugero ni urw’umuturage wari ugiye kugura intebe n’ibikoresho byo mu nzu i Muhanga. Uwari ugiye kubimuha yabimwimye agira ati “Yego kubitwara ntibyaguhenda kuko imodoka n’ubundi zijya kurangura i Kigali zigendeye aho, ariko ntabwo twabiguha ngo ubijyanye i Kigali, Rwanda Revenue yagufata kandi nta TVA twatanze."

I Kigali amayeri yabaye uruhuri

Kenshi abasabye fagitire ya EBM babwirwa ko batari bagura imashini zitanga iyo fagitire, mu mvugo nk’iyi “Bosi ntarazana imashini ariko ntibirenga uku kwezi”. Abandi bo bavuga ko iyo mashini yapfuye, ndetse n’abandi bakoresha andi mayeri atandukanye.

Hari uwafatiye ifunguro n’ibinyobwa muri resitora imwe yo mu Mujyi wa Kigali azanirwa fagitire ya saa saba z’amanywa kandi yarahawe serivisi mu ma saa tatu z’ijoro.

Yababwiye ko iyo bamuhaye idahuye n’isaha, umukobwa wari wamuhaye amafunguro ahita ashaka kuyimushikuza, undi aranga, bahamagara ushinzwe ibikorwa (Manager) asaba ko bamukorera indi, ariko umuguzi arabyanga, ahamagara nimero ya Rwanda Revenue yatanze yo guhamagaraho ariko ntiyitabwa.

Ahandi bazana fagitire ya EBM ariko iriho amafaranga make adahwanye n’ibyo umuntu yahawe, wajya guhaguruka bakakubwira ko bibeshye hari andi ugomba kongeraho, bakazana ikaramu bagakora inyandiko igaragaza ibyafashwe byose.

Bamwe mu bacuruzi bakora ibishoboka ntibatange inyemezabuguzi ya EBM machine

Kugabanyirizwa ikiguzi?

Bireze kuganya igiciro ku muntu usabye fagitire ya EBM. Umusore umwe yabwiye IGIHE ko iyo aguze amabuye ane ku mafaranga y’u Rwanda 2000, ku Muhinde ukorera mu Rwanda amuha fagitire ya EBM, nyamara Umunyarwanda ajya ayagurira amubwira ko niba ashaka fagitire ya EBM yishyura 3000 cyangwa agahitamo kutayaka akishyura ibihumbi bibiri.

Bamwe bahisha izo mashini ngo hatagira umenya ko zihari bakabaka fagitire, abandi bazitirwa n’ingano ndetse n’igiciro cy’ibyo baguze.

Umwe yagize ati “Umucuruzi yarambwiye ngo ntabwo yayimpa nguze ibintu by’amafaranga 1500, keretse byibura nguze iby’ibihumbi bibiri.”

Hari abacuruzi bahorana intero idahinduka bati “Sisiteme (system) ntirimo gukora mwihangane muzagaruke cyangwa tubakorere indi fagitire ya EBM igihe yakize, umenya rezo (resaux) ya internet yapfuye.”

hari abavuga ko imashini yagize ikibazo ntibatange fagitire

Kuki bamwe badasaba fagitire?

Bamwe muraganira bakavuga ko batajya baka fagitire kuko ngo bumva ntacyo imaze, icya ngombwa ari uko umuntu yishyura ibyo yahawe nta mananiza.

Abandi banga kwiteranya n’abashobora kubima fagitire, kuko iyo bagize ikibazo bakerekana ko bazakigeza kuri Rwanda Revenue barebwa nabi n’ababahaye iyo serivisi.

Ibyo byose ni ibibazo bitandukanye abaguzi bakunze guhura nabyo, imisoro yavuzwe kenshi, Abanyarwanda bayibwiwe kenshi, birakwiye ko umuguzi yumva ko mu mafaranga atanze harimo 18% y’imisoro ku nyongeragaciro (TVA) kandi aba ariwe uyishyuye ku buryo agomba kugezwa mu isanduku ya Leta.

Baremera bakakugabanyririza igiciro
Umuntu wese wanditswe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) asabwa gutanga inyemezabuguzi akoresheje imashini ya EBM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages