Rizaba ku wa 29 Mutarama 2026 muri Mövenpick Hotel, iherereye mu Murwa Mukuru Islamabad.
Iki gikorwa kigamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda yamamaye ku rwego mpuzamahanga no ku isoko rya Pakistan, hagamijwe guteza imbere amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ryayo.
U Rwanda rufatwa nk’igihugu gifite ikawa yihariye yera mu misozi miremire, izwiho uburyohe n’ubwiza byihariye.
Rwanda Coffee Festival 2026 izahuriza hamwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye, intumwa z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo, inzobere mu by’ikawa, abacuruzi, abatunganya ikawa, abashoramari n’abandi.
Iri murikagurisha rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana uburyo bwo gukora no gutegura ikawa mu buryo bwa kinyamwuga, kureba filime mbarankuru igaragaza urugendo rw’ikawa y’u Rwanda kuva mu murima kugera mu gikombe, ndetse no gusura ikawa yoherezwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda.
Kugeza ubu ikawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo. Nko mu 2025 NAEB yatangaje ko umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga yinjije arenga miliyari 216 Frw uvuye kuri miliyari zirenga 129 Frw winjije mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!