00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aterian Plc icukura amabuye y’agaciro mu Rwanda yungutse miliyoni 210,5 Frw mu gihembwe cya kane cya 2025

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2026 saa 01:55
Yasuwe :

Sosiyete yo mu Bwongereza izobereye mu gucukura amabuye y’agaciro, Aterian Plc, yatangaje ko mu gihembwe cya kane cyarangiye ku wa 31 Ukuboza 2025, yungutse ibihumbi 145 $, ni ukuvuga arenga miliyoni 210,5 Frw avuye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Rwanda.

Itangazo iki kigo cyasohoye ku wa 5 Mutarama2026, rigaragaza ko ubucuruzi bwacyo burushaho gutera imbere. Gikora kandi ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu Rwanda.

Aterian Plc yagaragaje ko ingano y’amabuye y’agaciro bacuruje itageze ku ntego ubuyobozi bwari bwihaye, kuko bashyize imbaraga mu kubahiriza ibipimo mpuzamahanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aterian Plc, Charles Bray, yavuze ko umusaruro babonye mu gihembwe cya kane cya 2025 ugaragaza ishusho y’uko ikigo gihagaze mu bucuruzi n’uko kizakomeza kwitwara neza mu mwaka wa 2026.

Ati “Twizera ko umusaruro twagezeho mu gihembwe cya kane cya 2025 werekana amahirwe ari mu bucuruzi bukorwa n’iki kigo kandi ugatanga umusingi w’ibishobora gukorwa mu 2026, hagendewe ku gishoro gihari n’uko isoko rihagaze.”

Charles Bray yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kubahiriza ibisabwa n’abaguzi hamwe n’abagenzura uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga.

Aterian PLC ni yo yatahuye ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ya Lithium nyuma y’ubushakashatsi yatangiye mu 2023.

Ubu bushakashatsi bwatumye ikigo Rio Tinto and Mining Exploration, ku bufatanye na Aterian, cyiyemeza gushora imari ya miliyo7,5 z’Amadolari mu bucukuzi bwa Lithium.

Mu 2024/25 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyari 1,6 $, bigizwemo uruhare n’umusaruro mwinshi woherejwe ku isoko mpuzamahanga, harimo Tin, Tungsten na Tantalum, na Zahabu.

Ubucukuzi buri mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages