Abagore 26 basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bibumbiye mu muryango ugamije amahoro biciye mu bikorwa by’ubucuruzi (Peace Through Business) basoje amasomo yabo basabwa gukomeza guteza igihugu imbere.
Aya masomo ahabwa aba bagore mu gihe cy’ibyumweru 8, bigamo gucunga imari, imenyakanishabikorwa no kwihangira imirimo.
Ubwo bahabwaga impamyabushobozi zabo kuwa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2014, basabwe gukomeza kongera ubumenyi bagafasha bagenzi babo gutera imbere kuko uwigisha umugore aba agamije iterambere ry’igihugu.
Busingye Rose, umwe mu batanze amasomo yavuze ko bigisha aba bagore byinshi birimo kwihangira imirimo no gukomeza iyo basanzwe bakora.
Yagize ati “Uwigisha umugore aba agamije guteza imbere igihugu, tubigisha, mu bindi kandi basabwa kwandika umushinga wabo bakahungukira ubumenyi buhagije”.
Mbabazi Murinda Grace, umuyobozi w’ umuryango w’abanyeshuri baciye muri iyi porogaramu y’amasomo yavuze ko nawe nk’uwahawe aya masomo yamufashije guteza imbere ubucuruzi bwe. Yavuze ko aho amaze kuvira muri Amerika agahura n’abagore b’aba rwiyemezamirimo yabavanyeho ubunararibonye asigaye yifashisha akagera kuri byinshi.
Yagize ati “Mbere wasangaga ntaritaga ku bintu bimwe na bimwe kandi by’ingenzi urugero nko kutita ku mafaranga nakoreshaga muri telefoni ugasanga arenze kure ayo nateganyije ariko ubu narabisobanukiwe.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga watangiriye muri Afganistan nk’igihugu kirimo intambara aho abagore bari bagamije kwigishwa gushaka amahoro nk’abantu bakora igikorwa kimwe.
Mu Rwanda uyu muryango uhamaze imyaka 6 ukaba ufite abanyamuryango benda gushyika 200.
15 muri aba bagore buri mwaka bajya muri Amerika kujya kunguka ubumenyi nabo bakaza bakigisha bagenzi babo.
Bimwe mu byo barimo gutegura hari guhindura mu Kinyarwanda imfashanyigisho bajyaga bakoresha iri mu Cyongereza kugira ngo igere kuri benshi.
Kwinjira muri uyu muryango ugomba kuba umunyarwandakazi ukora ibikorwa by’ubucuruzi (business) usanzwe ufite ufite sosiyete afitemo 50% by’imigabane byayo uvuga Icyongereza.
Buri mwaka mu kwezi kwa Nzeri, hatangwa amatangazo y’abagore bujuje ibisabwa bagasurwa bakareba ababyujuje bagatoranywa bagahwa ayo masomo.


















TANGA IGITEKEREZO