Abahiriwe n’amahirwe muri ubu bukangurambaga butaramara icyumweru butangiye ni Christophe Galenderi wegukanye ibihumbi 443Frw na Gerard Singuranayo watsindiye 307,500Frw.
Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye, Galenderi yavuze ko yakinnye inshuro ebyiri gusa binyuze mu gukanga *155#.
Ati “Nakinnye muri ‘Yora Kashi’ inshuro ebyiri gusa. Iyi poromosiyo ya Airtel ni ukuri kandi ndi umuhamya ko buri wese ashobora gukina kandi agatsinda.”
Ku wa Kane nibwo Airtel yatangiye iyi poromosiyo iha abakoresha uyu murongo w’itumanaho uherutse kwiyunga na Tigo, amahirwe yo gutsindira miliyoni imwe ku munsi, ebyiri buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20Fr.
Iyi poromosiyo izasiga abagera kuri 206 bagukanye amafaranga, mu gihe abitabiriye ‘Yora Kashi’ bose bazajya babasha kubona iminota yo guhamagara no kujya kuri Internet ku buntu.
Guhitamo abatsinze bikorwa imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’ijoro. Airtel kandi izazenguruka igihugu cyose imenyekanisha ‘Yora Kashi’.
Kwinjira mu bukangurambaga bwa ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtel -Tigo Rwanda, bazajya bakanda cyangwa bohereze ubutumwa ku 155, bishyure amafaranga 150Frw gusa.






Ibitekerezo 0