00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Byumba bagiye kwimurirwa mu nyubako nshya

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 23 August 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko bugiye kwimura bamwe mu bakorera mu isoko rya Byumba kubera imbogamizi zitandukanye bamaze igihe bagaragaza ko bahura nazo.

Bimwe mu bibazo bitandukanye byakunze kugaragazwa n’abacuruzi, harimo kuba hari abakorera ahadasakaye mu gihe imvura iguye bakanura ibicuruzwa byabo, ndetse n’ahasakaye naho ni hato kandi haracucitse cyane, imireko y’isoko imanura amazi y’imvura irava ibicuruzwa bikangirika.

Ubuyobozi buvuga ko ibitekerezo by’abacuruzi basaba kwitabwaho byumvishwe, Akarere kagakora inama n’abahagarariye abikorera Urugaga rw’Abaikorere, bikanzurwa ko abacuruzi bimurirwa mu nyubako nshya ziri mu mujyi wa Byumba zidafite abazikoreramo.

Abazimurwa ni abari ahantu hatameze neza mu isoko rishaje. Ubuyobozi bwijeje abazasigara mu isoko rya Byumba, ko batazababuza kubona abaguzi babo nkuko bisanzwe, kuko nta rugendo rurerure ruri hagati y’amazu yubatswe mu mujyi rwagati n’ahasanzwe isoko rya Byumba.

Bwanakeye, umwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Byumba yagize ati “Kuba dukorera ahantu hatoya turabizi kandi kuba isoko ryitwaga irya kijyambere rishaje tukanyagirwa nabyo twabivuze kenshi, ariko abayobozi batekereze ku nyungu zacu, ntibibe ari ugutekereza ku nyungu z’abantu bubatse amazu mashya mu mujyi rwagati, ngo ejo bizongere gutya”.

Nyirimanzi Philbert uhagarariye koperative y’abafite ubumuga( Gicumbi Stars) icururiza imyenda muri iri soko, avuga ko ubushobozi bwo gukodesha inzu nini ntabwo bafite.

Yavuze ko kubona ubushobozi bwo gukorera ahisanzuye bikibagoye cyane, kuko koperative yabo icyishakamo iterambere kandi icyumba cyo mu isoko bacyishyura 45 000 Frw.

Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko ikigamijwe ari ukureba uburyo abaturage bagomba gucuruza mu bwisanzure, kandi ko ari ibintu byatekerejweho biturutse mu biganiro akarere kagiranye n’abahagarariye abikorera.

Avuga ko mu isoko rya Byumba byagaragaye ko hari abantu barimo bakwiye kujya ma mazu y’uburuzi yubatswe mu mujyi , akaba ari igikorwa baganiriyeho n’ abahagarariye abikorera PSF, uburyo bagomba kubimura.

Hari amakuru avuga ko hagomba gukorwa inyigo y’uburyo abadafite ubushobozi bwo kwiyishyurira icyumba cyo gukoreramo, bazajya bafatanya guteranya amafaranga yo kwishyura umuryango, bose bagakora ariko batabyigana.

Isoko rya Byumba rinengwa ubuto no kuba rishaje cyane ku buryo hari abanyagirwa iyo imvura iguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages