Umuyobozi w’iyi banki, Isaac Awuondo yatangaje ko bageze ku rwego rwa nyuma basaba ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, kandi bizeye ko bashobora gutangira gukorera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Awuondo yakomeje avuga ko iyi banki kugeza ubu ifite amashami muri Kenya, Uganda naTanzania, ifite intego yo gukorera mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, aho iteganya no gufungura amashami muri Sudani y’Epfo no mu Burundi.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi banki irimo imigabane y’abo mu muryango w’abaherwe Kenyatta (Kenyatta Family) yahisemo kuza gukorera mu Rwanda nyuma yo kubona ko ishobora kuhakorera ikunguka.

CBA iteganya gukorera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha izaba ibaye banki ya gatanu y’Abanyakenya igiye gukorera mu Rwanda nyuma ya KCB, Equity, I&M Bank na GT Bank (yahoze yitwa Fina Bank).

Kuri ubu, mu Rwanda hakorera banki zigera kuri 11 ndetse n’ibigo by’imari bine biri ku rwego rwa banki birimo Zigama CSS, AB Bank Rwanda, Unguka Bank, Urwego Opportunity Bank na Agasake Bank.

CBA ni Banki ikomeye muri Kenya
CBA ni Banki ikomeye muri Kenya

[email protected]