Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iryo shami kuri uyu wa 6 Nzeri 2017, wahuriranye no kwerekana Umuyobozi mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K. Toroitich wasimbuye Sanjeev Anand.
Umwe mu bakiliya batangiranye na Banki y’abaturage witwa, Rutabingwa Venuste, yavuze ko kuba ikorera mu gihugu hose, igatanga serivisi nziza aribyo bituma abakiliya bayikunda.
Yakomeje asobanura ko ubusanzwe abakiliya bayo bakoreraga hafi y’aho iryo shami ryafunguwe, bakoraga urugendo bajya ku yandi mashami ariko ko ubu batazongera kuvunika.
Umuyobozi ucyuye igihe wa BPR Atlas Mara, Sanjeev Anand, yifurije ihirwe mugenzi we avuga ko ari iby’agaciro kuba igize iri shami ndetse ko izakomeza kugeza ku bakiliya bayo serivisi nziza kandi zinoze, cyane cyane serivisi zifashisha ikoranabuhanga kandi rigezweho.
Umuyobozi Mushya, Maurice K. Toroitich, yasabye abakozi ko bakwiye kurushaho kunoza serivisi zitandukanye zitangirwa ku mashimi ya BPR, by’umwihariko kuri iryafunguwe.
Yagize ati “Ndashaka kugira ibyo mvuga bike kuko mu by’ukuri nje akazi kenshi gasa n’akakozwe. Ndashaka gushimira itsinda ryatumye ibi bigerwaho. Iri ni ishami ryiza ariko nsaba ikipe y’abakozi ba Banki ko batakwishimira gusa kuribona gutya ahubwo ko banyurwa no kubona abakiliya baribonaho ibyo barikeneyeho.”
Yakomeje asobanura ko BPR ari banki imaze kubaka ubudasa mu bigo by’imari mu Rwanda kandi ko izakomeza kurushaho gushaka icyatuma abakiliya bayo barushaho kuyishimira no kwishimira serivisi itanga.
Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe kubungabunga ubusugire b’imari, Peace Uwase, yavuze ko gukoresha banki bitaragera ku rwego rushimishije nko mu bindi bihugu ariko ko hari intambwe iri guterwa, anatanga ihumure ku bakiliya b’ibigo by’imari bimwe na Banki bagira impungenge ko bishobora guhomba ko bikurikiranirwa hafi binyuze muri raporo zitangwa.
Iri shami ryafunguwe, ni rimwe mu mashami yubatse mu buryo bugezweho, byitezwe ko n’andi yose azaba ateye kimwe nyuma y’aho Atlas Mara iguriyemo imigabane.
Maurice K.Toroitich afite uburambe n’ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 mu bijyanye na Banki; yabaye Umuyobozi mukuru wa KCB Bank imyaka isaga umunani akagira n’ubundi bumenyi mu by’ubukungu n’isoko ry’imari n’imigabane yakuye muri Kaminuza zitandukanye yizemo muri Kenya n’andi mahugurwa yabonye.
Amafoto: Luqman Mahoro



















TANGA IGITEKEREZO