00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yagurije ba rwiyemezamirimo batandatu miliyoni 25Frw zizishyurwa nta nyungu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 December 2018 saa 10:15
Yasuwe :

Ba rwiyemezamirimo batandatu bakora ibikorwa bigamije guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuri uyu wa Kane bahawe na Banki ya Kigali inguzanyo bazishyura batongeyeho inyungu, amafaranga bavuga ko azatuma ibyo bakora bigera ku rundi rwego.

Ni icyiciro cya kabiri cya gahunda ‘Urumuri Initiative’ yatangijwe na Banki ya Kigali, mu rwego rwo kuzamura ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere, kugira ngo bazavemo abashoramari bakomeye mu myaka iri imbere.

Ubwo iki cyiciro cyatangiraga, ba rwiyemezamirimo 102 nibo batanze imishinga, yatoranyijwemo 25 yatangaga icyizere kurusha indi.

Nyuma y’amezi atandatu bahabwa amahugurwa n’ikigo Inkomoko Entrepreneur Development batoranyijwemo 13 baje kuvamo batandatu bahawe inguzanyo barimo; House of Tayo, Josh Innovation, Zima Enterprise, Sanit Wings, Imagine We na Sonia Mugabo Showroom.

Umuyobozi akaba ari nawe washinze Zima Entreprise ikora ibintu bitandukanye mu nzuzi z’ibihaza, Mukagahima Marie Ange, yavuze ko ‘Urumuri Initiative’ yamugiriye akamaro uhereye ku mahugurwa bahawe n’inguzanyo.

Ati “Kuba Banki ya Kigali yaravuze ngo ngiye kwizera urubyiruko mbanze nducishe mu Inkomoko rwige rumenye, nindangiza mbizere mbahe amafaranga kandi bazishyura nta nyungu mbasabye, ni ikintu gikomeye. Abantu batugiriye icyizere kimeze gutya ntituzabatenguha.”

Uwizeye Josue uyobora Ikigo Josh Innovation gikora ibicanwa bitangiza ibidukikije, nawe yashimangiye ko inguzanyo yahawe na BK izatuma ava ku rwego rumwe akagera ku rundi, yunganiwe n’amasomo yimbitse ku buryo bwo gukora ubucuruzi yahawe na Inkomoko.

Mu muhango wo gutangaza abahize abandi kandi, Mudacumura Fiston washinze Inzu itunganya ibitabo ya Mudacumura Publishing House wahawe na BK inguzanyo ya miliyoni 8Frw umwaka ushize, yatanze ubuhamye bw’ibyo amaze kugeraho birimo no kuba asigaye bakorana n’abanditsi bari hanze y’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko icyo ‘Urumuri Iniative’ igamije ari ugufasha urubyiruko bigaragara ko rufite ibitekerezo bishobora gutera imbere mu myaka iri imbere.

Ati “Buri mwaka tuzajya dukora iyi gahunda kuko twabonye ko ikenewe kandi ari ngombwa ndetse urubyiruko ruyishimiye. Umwaka ushize twafashe umunani uyu mwaka dufite batandatu, tureba imishinga tubona itanga icyizere.”

Umuyobozi wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yemeza ko ba rwiyemezamirimo baba barahawe ubumenyi butuma babasha gukoresha neza inguzanyo baba bahawe, kandi n’abatahawe amafaranga babonye impamba ishobora kubakura ku rwego rumwe bakajya ku rundi.

Ba rwiyemezamirimo batoranyijwe bose hamwe bahawe inguzanyo ya miliyoni 25 z’Amanyarwanda azishyurwa nta nyungu yongeweho.

Mu bahawe izi nguzanyo, Sonia Mugabo Showroom yahawe miliyoni 4 Frw, Sanit Wing ihabwa miliyoni 5Frw, Imagine We Publishers ihabwa miliyoni 5Frw, House of Tayo ihabwa miliyoni 5Frw, Josh Innovation ihabwa miliyoni 4Frw naho Zima Enterprise ihabwa miliyoni 2 Frw.

Imagine We Publishers yandika ibitabo yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 Frw
Mathew Rugamba washinze inzu y'imideli ya House of Tayo yagurijwe miliyoni 5 Frw zo guteza imbere ibikorwa bye
Mukagahima Marie Ange washinze uruganda Zima Entreprise rutunganya umusaruro w'ibihaza yagurijwe miliyoni 2Frw
Nshimiyimana Alexandre ufite uruganda Sanit Wing Ltd rukora amasabune n'amavuta yo kwisiga muri avoka, yagurijwe miliyoni 5Frw
Uwizeye Josué ufite ikigo Josh Innovation gikora imbabura zicanishwa vidanje we yagurijwe miliyoni 4Frw
Abantu btandukanye bitabiriye itangwa ry'inguzanyo ku bagaragaje imishinga y'indashyikirwa
Akanyamuneza kari kose kuri Uwizeye Josué ubwo yamenyeshwaga ko yatsindiye inguzanyo
Ba rwiyemezamirimo batandatu batsindiye inguzanyo ya miliyoni 25 Frw za Banki ya Kigali
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bari bategereje kumenya niba bari mu bemerewe iyi nguzanyo
Dadi Niwenjye ushinzwe itumanaho muri BK niwe watangaje batandatu bazahabwa inguzanyo itagira inyungu
Imagine We Publishers yandika ikanashyira hanze ibitabo nayo yahawe inguzanyo na BK
Matthew Rugamba uyobora House of Tayo ubwo yashyikirizwaga ikigaragaza ko yemerewe inguzanyo na Banki ya Kigali
Mudacumura Fiston wa Mudacumura Publishing House avuga ko baguye ibikorwa bakaba basigaye bakorana n'abanditsi bo mu zindi ntara
Mukagahima Marie Ange wa Zima Enterprise avuga ko batazatenguha BK yabagiriye icyizere ikabaha inguzanyo idasaba inyungu
Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi yavuze ko gahunda y'Urumuri izakomeza kuko bamaze kubona ko itanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ba rwiyemezamirimo bakiri bato
Umuyobozi wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima (Iburyo) yagaragaje ko abahatanaga bungukiye mu mahugurwa bahawe

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages