Ibi byatangajwe na Dr Diane Karusisi Umuyobozi Mukuru w’iyi banki ku wa Kane ku itariki ya 6 n’iya 7 Nyakanga muri gahunda yo kwegera abakiliya no kumva ibyifuzo byabo aho yahuye n’abo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke.
Yavuze ko amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi bigaragara muri utu turere aramutse abyajwe umusaruro byagira uruhare mu iterambere ryihuse ryatwo.
Yagize ati “ Umuyobozi w’ishami rya Banki ya Kigali i Rusizi muri raporo atugezaho tubona ko ubucuruzi bugenda neza. Rusizi mufite amahirwe. Iyo umuntu ahawe amahirwe agomba kuyabyaza umusaruro. Turaganira turebe ukuntu iyi myaka irindwi iri imbere Rusizi yazasatira Kigali mu iterambere kuko byose birashoboka.”
Mu byo abakiriya b’iyi banki bamugejejeho harimo kwishimira imikorere yayo mu gihe imaze ikorera mu karere ka Nyamasheke na Rusizi nk’uko byasobanuwe na Kayumba Sebastien uhagarariye abanyamuryango.
Yagize ati “Abanyamuryango ba banki ya Kigali bishimira ko yakuze, ubu ngubu aho umuntu ageze hose mu Rwanda akaba ayisanga n’akarere kacu ka Rusizi ntikibagiranye, ndetse buri mwaka muratugenderera ngo mwumve ibyifuzo byacu.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko Banki ya Kigali ari umufatanyabikorwa mwiza w’akarere.
Yagize ati “Dushime Banki ya Kigali ko yayobotse uyu murongo wo kugaragaza ubufatanye mu iterambere kuko kumanuka mugahura n’abo mufatanya bigaragaza imikorere n’imikoranire myiza. Turashima ko mwaje mugahura n’abakiriya banyu ari bo baturage bacu mukumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo. Ibi na byo ni ukwibohora.”
Banki ya Kigali imaze imyaka igera kuri 30 ifunguye imiryango mu Karere ka Rusizi ikaba yarafunguye ishami mu Karere ka Nyamasheke mu 2012 ndetse ikaba inafite abayihagarariye 12 (agents) mu mirenge itandukanye y’ako karere.



















TANGA IGITEKEREZO