Umuryango AMERWA watangije gahunda yo gushyigikira abagore babyaranye n’abagabo b’abanyamahanga bagasigirwa abana ndetse batazi icyerekezo cy’aho babariza kugira ngo bafashwe kwisanga mu muryango Nyarwanda.
Kuri ubu uyu muryango watangije na gahunda yo guhuriza hamwe abo bagore, bakibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere aho bazafasha n’abo babyaranye bakabasha kubatinyura kwisanga mu bandi.
Ku bufatanye na Banki ya Kigali n’abandi bafatanyabikorwa hatangijwe gahunda ya Zamuka Mugore igamije gufasha abagore batandukanye kwibumbira mu matsinda bakiteza imbere.
Igikorwa cyo gutera inkunga amatsinda y’abagore yahize ayandi mu Murenge wa Kigarama cyabaye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022 hafashwa abafite ibikorwa by’indashyikirwa.
Aya matsinda ni ay’abagore yashyizweho mu rwego rwo kuzafasha abagore babyaranye n’abanyamahanga bakabatana abana ku buryo nabo bazagana aya matsinda bagafashwa kwisanga mu bandi nk’uko Umuyobozi wa AMERWA, Alain Numa yabigarutseho.
Ati “Aba bakobwa bacu iyo babyaranye n’abanyamahanga usanga mu muryango tutakibita indaya gusa ahubwo tubita indaya ruharwa. Ibi nyamara siko byagakwiye kugenda, twahisemo gutangiza amatsinda nk’aya kugira ngo mubafashe kandi munigishe abakobwa bacu gukomeza kwirinda.”
Ubusanzwe Umuryango AMERWA usanzwe ufasha abakobwa babyaye ku banyamahanga bagasigirwa abana mu buryo burimo no gushakisha ba se w’abana aho bari mu mahanga bafatanyije n’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubundi bufasha bukenewe.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Kayesu Geneviève, yashimye uruhare rukomeye rwa AMERWA muri ibi bikorwa byo guteza imbere umugore.
Yasabye aba bagore guharanira inyigisho nshya mu rugendo rw’iterambere no kunoza imishinga bafite baharanira iterambere ry’abo nk’abagore.
Umukozi wari uhagarariye Banki ya Kigali muri iki gikorwa, Giriwanyu Joelle yavuze ko iyi banki yishimiye kuba mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugore yemeza ko izakomeza kubaherekeza.
Ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa bi’iki gikorwa cyiza cyo guteza imbere umugore. Twabonye ko ari igitekerezo cyiza kuko guteza imbere umugore n’umwana uba uteje imbere igihugu.”
Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza mu rugaga rw’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Gasana Darlene, yashimye abaterankunga b’iki gikorwa.
Ati “Birashimishije ubushake mwagize bwo kwemera kujya muri ayo matsinda. Kubona umugore witeje imbere ni ikintu gishimishije cyane.”
Amatsinda yahembwe ni ayakoze ibikorwa by’iterambere bikaba indashyikirwa mu yandi matsinda 27 abarizwa muri uyu murenge.
Amwe mu matsinda y’iterambere harimo nk’Inyange za Kigarama ikora ubworozi bw’inzuki n’ingurube, Ihumure ikora ubudozi n’Abanze Ubunebwe bakora isabune.
Hari kandi itsinda Icyizere ECD bafite gahunda yo gufasha abana b’abagore bacuruza udutaro guhabwa uburere ariko bafite na gahunda yo kubateza imbere hakaba na Twunganirane bakora ubucuruzi bw’imboga.
Muri ayo hahembwe amatsinda abiri yahize andi ndetse ahabwa n’ubufasha bw’amafaranga bwo kuyashyigikira mu rugendo rw’iterambere.
Tesire Maida uhagarariye itsinda Icyizere, yavuze ko bafite gahunda yo gufasha abana bavuka ku miryango itishoboye kubona uburere bw’ibanze binyuze mu kigo mbonezamikurire.
Ati “Intego yanjye ni uko nazabona nta mwana w’umunyarwanda muto ubabaye, uhutazwa kandi atagira aho abarizwa kuko iyo mubonye arambabaza cyane”.
Hahembwe n’amatsinda ataratangira gukora ibikorwa bihambaye akiri ku rwego rwo kwizigamira gusa abiri yahawe ibihumbi 100 Frw kuri buri rimwe nk’impamba y’urugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!