Amakuru dukesha The East African agaragaza ko u Rwanda, Ibirwa bya Maurice na Seychelles byakuyeho kwaka Visa ku bihugu by’ibinyamuryango bya COMESA, mu gihe Zambia yo ivuga ko ikireba uko abaturage bo mu karere bajyayo gusa ku mpamvu z’ubucuruzi.
Iyi myanzuro y’ibi bihugu ifatwa nk’intambwe yo gushyiraho gahunda yo kwishyira ukizana mu bijyanye n’ingendo z’abantu, guhabwa serivisi, gukorera aho ushatse no kugira uburenganzira bwo gutura aho ariho hose mu bihugu bihuriye muri COMESA.
Houssein Guedi Absieh ushinzwe abinjira n’abasohoka muri COMESA, yavuze ko abanyamuryango bagaragaza umuhate wo kwihutisha gusinya no gushyira mu bikorwa amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, bityo na Zambia ikaba yemeye ko izaba yasinye aya masezerano vuba.
Kugeza ubu ibihugu bine ni byo bimaze gusinya amasezerano yo koroshya urujya n’uruza, ibyo ni u Rwanda, u Burundi, Kenya, na Zimbabwe. Icyakora u Burundi ntiburatangira kuyubahiriza.
Kenya n’u Rwanda byamaze kuzuza neza ibiteganywa mu masezerano mbere y’uko COMESA itangiza ishyirwa mu bikorwa ryayo. Koroshya urujya n’uruza mu bihugu 19 byitezweho umusaruro mwiza, urugero rutangwa ni Kenya yabisaruyemo 33% by’inyungu ingana na miliyali 502 z’amashilingi mu mwaka wa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO