Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza, Abagize urugaga rw’abikorera, PSF, batangiye ibiganiro bategura bimwe mu bitekerezo n’ibibazo bazamurikira inama ya 12 y’abakuru b’ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru, izabera i Kigali kuwa 10 Ukuboza 2015.
Ubwo yabagaragarizaga amwe mu mahirwe ari mishinga ihuriweho n’ibihugu bine bigize umuhora wa ruguru, aribyo u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo, Umuhuzabikorwa w’imishinga y’ingufu muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Tom Rwahama, yavuze ko hari ubwo u Rwanda ruhabwa amahirwe yo gupiganisha isoko, ariko ibigo byo mu Rwanda ntibigaragaze ubushobozi buhagije.
Ngo hari ubwo habura abapiganira isoko, n’ababonetse ntibabikore nk’uko bisabwa.
Yakomeje agira ati “ Hari n’ubwo tujya muri RDB tugasaba urutonde rw’ababikora, tukababwira tuti nimutange dosiye zanyu, ariko wareba no kubyo baba bagaragaje, ukibaza uti ese uyu muntu ndamuha amanota angahe.”
Rwahama avuga ko hari igihe ako kazi usanga abikorera bo mu Rwanda “batamenye ko gahari kubera ko batigeze basoma mu binyamakuru byatambukije ayo matangazo cyangwa se batabashije gutegura dosiye zabo neza.”
Ibyo ngo bituma akenshi ibigo byo mu mahanga byegukana ayo masoko, amafaranga rimwe na rimwe nayo aba yatanzwe n’abanyamahanga agasubirayo.
Hari n’imbogamizi mu mafaranga
Umwe mu bacuruzi witwa Robert Bapfakurera, yagaragaje ko hari n’ikibazo cy’uko imishinga myinshi mu karere usanga ikeneye amafaranga menshi abashoramari bo mu Rwanda batapfa kubona, n’amabanki atatanga nk’inguzanyo.
Ati “Ibigo byo mu Rwanda ntabwo bifite amafaranga ahagije, kandi amabanki nayo akeneye ingwate kugira ngo aduhe inguzanyo. Akenshi ingwate ni imitungo, kandi ugasanga iyo dufite ntiyaduha miliyoni 20, 30 (z’amadolari), ugasanga iyo bazanye imishinga nk’iyo turicecekera.”
Umuyobozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda, Ephraim Turahirwa, yavuze ko [umunyarwanda] umuntu umwe atakoroherwa no kwifasha umushinga wa miliyoni 50 cyangwa 60 z’amadolari, bityo ngo bakwiye kujya bishyira hamwe.
Ashingiye ku kintu cyo kwizera mu bucuruzi, yagize ati “usanga abantu batangije umushinga bafatanyije, umwe akazana amafaranga ye undi aye ugasanga aragwiriye, noneho mwajya kuguza ntimurenze nka 1/3 cy’ayo mukeneye.”
Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko mu gihe ibibazo nk’ibi bigaragaye, aba ari intambwe itewe iganisha ku kubikemura.
Perezida wa PSF, Benjamin Gasamagera, asobanura ko ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda hari ubushobozi bafite, ariko ngo bukeneye kuzamurwa kugira ngo bujyane n’imishinga iri ku isoko.
Agira ati “Hanze aha bikunze kuvugwa ngo abantu badutwaye amasoko, kandi ugasanga ari twe bakoresha. Bo baba barazamuye bwa bushobozi bwabo bwo gupiganira amasoko, kuyashakisha, bagategura igitabo cyabo bagatsindira iryo soko, ariko ugasanga Abanyarwanda nibo babishyize mu bikorwa.”
Akomeza agira ati “Abanyarwanda aho kugira ngo tujye duhora twijujuta ngo abantu badutwara amasoko tuyashoboye, tujye dutangira hakiri kare, ya masoko namenyekana turebe ubushobozi bwacu icyo twayakoraho, cyane ko ababitegura bavuga bati turabashakisha rimwe na rimwe bikatugora, twanababona ugasanga turanabasunika kugira ngo mube mwabyitabira.”
Mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe muri uku kwezi, kuva ku itariki 7 hazabanza inama zivuga ku mishinga ihari n’uburyo ishyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu umuhora wa ruguru ushyize imbere imishinga irimo umuhanda wa gari ya moshi, umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli, ingufu, kugenzura imikoreshereze y’ikirere n’ibindi.
Gasamagera avuga ko nubwo iyo mishinga ari minini cyane, ariko ngo hari icyo Abanyarwanda bakoraho n’ubwo umushinga waba atari uwa miliyari y’amadolari, abashoramari bo mu Rwanda ngo bakwiye kwitegura kugira ngo “hatazagira n’igitonyanga cy’akazi bashoboye kazajya ahandi.”



















TANGA IGITEKEREZO