00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inguzanyo idafite inyungu ya miliyoni zirenga 250 Frw imaze gutangwa muri BK Urumuri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 May 2024 saa 11:39
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yatangaje ko kuva gahunda ‘BK Urumuri Initiative’ yatangira, ba rwiyemezamirimo bamaze guhabwa guhabwa inguzanyo itagira inyungu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni zirenga 250.

BK Urumuri ni gahunda y’amezi atandatu yatangijwe na Banki ya Kigali ku bufatanye na Inkomoko Entrepreneur Development, ifasha ba rwiyemezamirimo bato b’abagore kubona amahugurwa ajyanye n’imishinga yabo, mu bijyanye no gusuzuma imishinga yabo, kwamamaza, gusora, gusaba inguzanyo no kureshya abashoramari.

Umuyobozi wa BK Foundation yasobanuye ko indi nyungu umugenerwabikorwa w’iyi gahunda akura muri aya mahugurwa, ari igihembo cyo guhabwa inguzanyo itishyurirwa inyungu.

BK Foundation yatangiye icyiciro cya munani cy’iyi gahunda muri Werurwe 2024. Karangwayire yasabye abagore bafite ibigo by’ubucuruzi byabo bwite n’abafite imigabane mu bigo by’ubucuruzi kwiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atazabacika.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kubona ba rwiyemezamirimo bageze kuri 200 baciye muri uyu mushinga, banki ikaba imaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 250 zidafite inyungu.”

Umushoramari ushaka kwiyandikisha muri iyi gahunda, agomba kuba yinjiza atarenga miliyoni 100 Frw ku mwaka, akaba amaze byibuze umwaka akora ubucuruzi, yunguka cyangwa agaragaza ingamba zizamufasha kunguka mu myaka ibiri iri imbere.

Ikindi asabwa ni uko ubucuruzi bwe bugomba kuba bufite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo mu gihe bwayibona, bufite n’agashya kakemura kimwe mu bibazo bibangamiye sosiyete.

Karangwayire yasabye ba rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa kudacikwa n'aya mahirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages