00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yafunguye ishami muri Kigali Heights rizibanda ku gukoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 March 2017 saa 07:57
Yasuwe :

Banki ya Kigali, BK yafunguye ishami rishya mu nyubako ya Kigali Heights, rizajya ritangirwamo serivisi zitandukanye z’imari ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iri shami rishya ryahawe izina rya ‘ Digital Service Centre’ ryafunguwe ku mugaragaro kuwa 3 Werurwe 2017, na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko muri iri shami bashyizemo ibikoresho birimo mudasobwa na Internet, umuntu akazajya abasha kwihereza serivisi z’imari bitabaye ngombwa ko avugana n’umukozi wa banki.

Ati” Icyo twashyizeho ubu ngubu, ni ugushyira mudasobwa muri banki yacu, ku buryo abantu bashobora kuza tukababwira ko ibintu byose bashobora gukora babikora kuri mudasobwa na telefoni. Ni uburyo bwo kwigisha abantu uburyo bashobora gukoresha muri serivisi zose z’imari.”

Yakomeje avuga ko BK ifite gahunda yo gukwirakwiza uburyo nk’ubu hirya no hino mu gihugu, bahereye mu karere ka Musanze na Kicukiro.

Minisitiri Nsengimana we yashimangiye ko iri shami rya BK ritandukanye n’andi mabanki, kuko utahasanga ikoreshwa ry’impapuro cyangwa guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ati” Ni ikintu cyiza cyane dushimira banki ya BK, kuba ifashe iya mbere mu kwerekana ejo hazaza ha serivisi z’imari n’abandi nkaba nizera ko bagomba gukurikiraho.”

Yakomeje avuga ko umubare w’abagera kuri serivisi z’imari ugenda wiyongera ku buryo bushimishije, aho bavuye ku bihumbi 200 mu 2011, ubu bakaba bageze kuri miliyoni zirenga 7.5. Imbaraga zikaba zikwiye gushyirwa cyane mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi.

Ishami rishya rya BK, rihurije hamwe ‘BK Premier’ yakoreraga mu nyubako ya Kigali City Tower n’irindi ryakoreraga Kacyiru mu nyubako ya Kaminuza ya Kigali.

BK yatangiye gukora mu 1966, ni imwe mu mabanki akomeye mu Rwanda aho yihariye 35% by’isoko ryose. Kugeza ubu ifite amashami 78 n’abakiliya basaga ibihumbi 300 barimo abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana bafungura ishami rishya rya BK
Minisitiri Nsengimana asobanurirwa uburyo umuntu azajya abasha kwiha serivisi akoresheje ikoranabuhanga
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko muri iri shami bashyizemo ibikoresho birimo mudasobwa na Internet, umuntu akazajya abasha kwihereza serivisi z’imari bitabaye ngombwa ko avugana n’umukozi wa banki
Kimwe mu bikoresho biri mu ishami rishya rya BK

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages