00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bourbon Coffee mu nzira yo kwimukira mu kandi gace k’Umujyi wa London

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 20 April 2013 saa 05:46
Yasuwe :

Mu gihe mu minsi ishize hari hasakaye amakuru y’uko ishami ryo mu Bwongereza rya Bourbon Coffee ryafunze imiryango, ubuyobozi bw’iyi sosiyete buratangaza ko iryo fungwa ryatewe n’imirimo yo kwimuka.
Bourbon Coffee yari isanzwe ikorera ubucuruzi mu gace ka 103 Charring Cross Rd, Leicester Square mu mujyi wa London igiye kwimukira mu kandi gace gaherereye mu Burasirazuba bw’uwo mujyi wa London.
Mushinzimana Serge, Umuyobizi w’agateganyo wa Bourbon Coffee avuga ko mu gace bari basanzwe (…)

Mu gihe mu minsi ishize hari hasakaye amakuru y’uko ishami ryo mu Bwongereza rya Bourbon Coffee ryafunze imiryango, ubuyobozi bw’iyi sosiyete buratangaza ko iryo fungwa ryatewe n’imirimo yo kwimuka.

Bourbon Coffee yari isanzwe ikorera ubucuruzi mu gace ka 103 Charring Cross Rd, Leicester Square mu mujyi wa London igiye kwimukira mu kandi gace gaherereye mu Burasirazuba bw’uwo mujyi wa London.

Mushinzimana Serge, Umuyobizi w’agateganyo wa Bourbon Coffee avuga ko mu gace bari basanzwe bakoreramo mu mujyi wa London kuri ubu hatangiye imirimo yo gusana umuhanda wa Gari ya moshi (train) izatwara igihe kitari gito, bityo ibi bikaba byaragabanyije urujya n’uruza rw’abantu muri ako gace.

Yakomeje avuga ko kwimuka babimenyesheje abakiriya babo hakiri kare, bikaba biteganyijwe ko mu gihe cy’amezi umunani bazafungura irindi shami ahantu hashya, mu gace k’i Burasirazuba bw’Umujyi wa London ahari ikibuga cy’imikino Olempike, kuko ari agace kabamo urujya n’uruza rw’abantu, karimo kugenda gatera imbere ndetse kanarushaho kubonekamo amafaranga ugereranije n’agace k’ubucuruzi mu mujyi rwagati.

Bourbon Coffee kuri ubu icuruza toni zigera kuri 20 z’ikawa ku mwaka, isanzwe ifite amashami atanu mu Rwanda arimo abiri aherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya za KCT na UTC, i Nyarutarama kuri MTN Center, ndetse n’amashami abiri ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Hanze y’u Rwanda, usibye mu Bwongereza, Bourbon Coffee ifite amashami atatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo iryo mu murwa mukuru Washington DC, irya New York n’ishami ryo mu mujyi wa Boston.

Umuyobozi wa Bourbon Coffee kandi yadutangarije ko ku bufatanye n’abandi bashoramari, mu gihe kiri imbere bateganya kwagura ibikorwa bafungura amashami mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages