00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR yatanze ibihembo birimo na moto ku banyamahirwe 10

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 7 August 2015 saa 07:59
Yasuwe :

Banki y’abaturage y’u Rwanda yatanze ibihemo birimo moto, firigo, amagare, matola n’amafaranga y’ishuri ku bakiriya 10 bayo batsinze tombola.

Hifashishijwe nomero za konti bafunguje ku mashami y’iyi banki ari mu turere twa Nyanza na Muhanga, hatoranyijwe abantu 10 bakabahamagara kuri telefoni bakabamenyesha.

Asobanura ibijyanye na tombola kuwa 6 Kanama, Umuyobozi muri banki y’abaturage, Jimmy Ndabaramiye, yavuze ko bayateguye mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abatura-Rwanda umuco wo kwizigama.

Yagize ati "Hari konti nshya ya Tuza twatangije iyi irafasha abaturage kwizigamira ku buntu ndetse n’ikarita ya ATM barayibona ku buntu."

Yakomeje agira ati "Ibi ni mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiriya bacu tworohereza abahinzi-borozi kugira amahirwe yo kwizigama badakatwa kuko byose tubibakorera ku buntu ndetse n’amafaranga yo gucunga konti ntayo tubakata."

Bahamagara umunyamahirwe, bamwe bemeraga ukuri kw'ibyo babwiwe bigoranye

Umuyobozi wa banki y’abaturage ishami rya Nyanza, Richard Harerimana,
yunze mu rya mugenzi we avuga ko iyi tombola izamara amezi atandatu ikazabafasha gusobanurira abaturage byinshi bijyanye n’umuco wo kwizigama.

Uwahamagawe ko yatsindiye moto, Habimana Venuste, ntiyabashije kwitaba
telefoni ye igendanwa, akazashakishwa na BPR kugira ngo ashyikirizwe moto ye yatomboye.

Babiri batsindiye amagare b’i Nyanza, Hategekimana Aimable na Ruhangintwari Antoine, bahise bagera ahatangirwaga ibihembo barabihabwa.

Hategekimana yagize ati "BPR ni nziza kuko ituma abaturage tubasha kwizigama kandi inadufasha muri byinshi birimo n’inama. Yongeyeho ko yishimiye konti nshya ya Tuza ari agahebuzo kuko ifasha n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa abacuruzi baciriritse yabagenewe.

Kuri iyi konti nshashya ngo nta mafaranga yo gucunga konti yishyurwa, guhabwa ku buntu urupapuro rw’uko konti yawe yifashe buri kwezi ndetse ko ikarita ya ATM ari ubuntu ku byuma bya Banki y’abaturage.

Iyi tombora yatangiye muri Werurwe 2015 izasozwa muri Nzeri 2015 hatangwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Kwitabira tombola ngo bisaba kugira nomero ya konti muri banki y’abaturage, inzu ikazatsindirwa n’ufite amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi 500.

Hahembwe abafunguje konti ya Tuza
Busyete uzwiho gutera ishaba na we yitabiriye ibirori
Ku biro by'ishami rya Banki y'abaturage ni ho hatangirwaga ibihembo
Hasobanuwe ibisabwa mu kwitabira tombola, birahagije gufungura konti ya Tuza
Uwatomboye igare yarinyonga bimugoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages