Ubu bukangurambaga bwatangiye ku itariki 23 Mutarama 2017 ku bufatanye n’Ikigo RSwitch gikora amakarita yifashishwa mu kubikuza no kwishyura amafaranga (Smartcash) buzasozwa kuwa 31 Werurwe 2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Umuyobozi mukuru wa BPR, Sanjeev Anand, yavuze ko gushishikariza abaturage gukoresha amakarita (BPR Debit Card) mu kubikuza cyangwa guhaha, ari ugutera ingabo mu bitugu gahunda ya leta yo kugera ku bukungu budashingiye ku ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki.
Yagize ati” Intego ni uko ikoranabuhanga rikuraho kugendana amafaranga nk’uko bimeze mu bihugu byateye imbere. Kugendana amafaranga ntibyoroshye, birahenze n’umutekano aba ari muke. Ikindi ni uko kwishyura amafaranga binyuze mu kuyahererekanya mu ntoki kenshi bigira uruhare mu inyerezwa ry’imisoro.”
Sanjeev avuga ko kudahererekanya amafaranga mu ntoki bigabanya ikiguzi cyo kubikuza no kwishyura, bikanagabanya igihe cyakoreshwaga.
Nubwo umubare w’abasobanukiwe no gukoresha ikarita mu guhaha ari bake, n’abacuruzi bakaba batarabyitabira cyane, Sanjeev avuga ko uko abantu bazagenda basobanukirwa ibyiza byabyo bazabyitabira ku bwinshi, ikihutirwa akaba ari ukubanza kubigisha.
Iyi karita irasanzwe, BPR ikaba isaba abakiliya batayifite bayishakira ku mashami abegereye bakayibona mu gihe gito.
Abayifite bakangurirwa kuyikoresha kenshi mu kubikuza amafaranga ku byuma bya ATM no kwishyura serivisi ndetse no guhaha kuko bafite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.
Umuyobozi mukuru wa RSwitch, Jean Claude Gaga, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana na BPR mu kugera ku ntego bihaye yo guca iherekanya ry’amafaranga mu ntoki ahubwo hakajya hakoreshwa amakarita.
Ati” Iyi karita ya BPR ikora kuri ATM za banki zose no kutumashini dukoreshwa mu kwishyura (POS). Iyo ukoresheje iyi karita mu kwishyura nta yandi mafaranga baguca. “
Yakomeje agira ati” Iyo ukoresheje ikarita uba wizeye umutekano w’amafaranga yawe kuko uba ufite umubare w’ibanga, birahendutse kuko ntibigusaba gukora ingendo ujya kubikuza no kwishyura kandi yo habayeho kwibeshya biroroha kubikurikirana.”
Ubuyobozi bwa BPR na Rswitch buvuga ko uwifuza iyi karita wese yaba umukiliya mushya cyangwa usanzwe, ayibona mu gihe kitarenze amasaha 24.
BPR ibarizwa muri sosiyete y’imari n’amabanki yitwa Atlas Mara, ni imwe muziza ku isonga mu kugira abakiriya benshi kuko basaga ibihumbi 250, ikagira amasahami 194 hirya no hino mu gihugu, na ATM 105.














[email protected]
Amafoto:Luqman Mahoro




Ibitekerezo 0