00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa yahawe miliyoni 25 z’amadolari yo gushora mu buhinzi bw’ibigori

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 26 August 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, ‘Bralirwa’ rwahawe inguzanyo ya miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika n’Ikigega cy’imari cya banki y’Isi gifasha abikorera, International Finance Corporation (IFC) izakoreshwa mu mishinga yo kuzamura umusaruro b’ibigori.

Mu muhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire wabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2015, Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall yavuze ko bishimiye iyo nguzanyo, kuko izabafasha gukomeza kwagura imishinga batangiye, irimo kongera umusaruro w’ibigori.

Yagize ati ”Iyi nguzanyo tuzayikoresha mu bikorwa bijyanye no kongera ibinyobwa bidasembuye, kwita ku bidukikije ariko cyane cyane mu gufasha abahinzi b’ibigoli kurushaho kongera no kunoza umusaruro wabo.”

Jonathan akomeza avuga ko iyi nguzanyo izafasha kuzamura imibereho y’abahinzi b’ibigoli bagera ku 5000 binyuze mu kubaha amahugurwa arebana no guhinga mu buryo bugezweho no gufasha amakoperative kurushaho kuba abanyamwuga.

Nyuma y'isinywa ry'amasezerano, habaye ikiganiro n'abanyamakuru

Bacyaha Ignace, wari uhagarariye IFC, yavuze ko bishimiye guha Bralirwa iyi nguzanyo kuko ari kimwe mu bigo bitanga imirimo myinshi, ndetse binishyura imisoro neza, ndetse ko ari iby’igiciro cyane kuko ari yo nzira banyuramo bakagera ku bahinzi.

Yagize ati ”Icy’ingenzi kuri twe ni uko Bralirwa ifite gahunda yo kwagura ibikorwa no gukoresha ibihingwa byo mu Rwanda mu ikorwa ry’ibinyobwa.”

Yongeyeho ati “Amafaranga azakoreshwa muri ibi bikorwa twizeye neza ko azagera ku bahinzi kandi niyo ntego yacu. Twishimiye gukorana nabo.”

Iyi nkunga izafasha BRALIRWA kubona ibigori byiza kandi bihagije, yifashisha mu gukora ibinyobwa bisembuye nka Primus, binyuze mu guhugura abahinzi no kubafasha gutunganya neza umusaruro wabo.

Imishinga yo kwagura ibikorwa bya Bralirwa yatangiye mu mwaka wa 2012, kugeza ubu asaga miliyoni 160 y’amadorali akaba ari yo amaze gukoreshwa mu gukora ibinyobwa mu nganda zayo ziri i Kigali n’i Rubavu, no gutunganya umurima w’ibigori uri mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Hasinywa amasezerano y'ubufatanye hagati ya Bralirwa na IFC
Umuhango wari witabiriwe n'impande zombe ndetse n'Itangazamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages