Ku wa 20 Ukuboza nibwo Heineken yafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kwengera Heineken mu rwengero rwa Bralirwa ruri i Rubavu mu Burengerazuba.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu iza mbere zashyizwe ku mugaragaro mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Radisson Blu, byaranzwe n’ubusabane no guturitsa ibishashi (feu d’artifice).

U Rwanda rwahise rwinjira mu bihugu bisaga 70 byenga Heineken, rusanga ibindi umunani bya Afurika birimo Nigeria, Namibia, Afurika y’Epfo, Algeria, Maroc, Misiri, Tunisia na Ethiopia.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Victor Madiela, yavuze ko iyi Heineken idatandukanye n’iyari isanzwe icuruzwa mu Rwanda ikorerwa mu Buholandi, umwihariko ari uko ihendutse kuko igura amafaranga 800 Frw ku icupa rya cl33 risubizwa mu gihe indi igurishwa 1000 Frw.

Ati “Bralirwa si rwo ruganda runini, si narwo rumaze igihe kinini, Heineken ifite ibihugu byinshi bya Afurika ikoreramo, ariko u Rwanda nicyo gihugu iheruka kuzanamo ibikorwa. Dutewe ishema n’iyi ntambwe tubashije kugeraho.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo batangire kwengera Heineken mu Rwanda, byabasabye kugura ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni icyenda z’ama-euro, kandi umwaka utaha bazatangira no kohereza ku isoko ry’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yashimye Bralirwa na Heineken kubera iyi ntambwe ikomeye yatewe, aho yemeje ko gukorera iyi nzoga mu Rwanda bizatanga umusanzu mu gutuma rugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’abikorera.

Umwe mu basogongeye kuri iyi Heineken utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ntaho itandukaniye n’iyaturukaga hanze mu birebana n’uburyohe, kandi yo ifite akarusho ko kuba ikorewe mu gihugu.

Ati “Twajyaga tunywa Heineken yaje mu ndege cyangwa mu bwato yamaze iminsi mu nzira igenda yicugusa. Ariko ubu tugiye kujya tuyibona byoroshye kandi ifite akarusho ko kuba yengewe mu gihugu cyacu.”

Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957. Kuva mu 1971 yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75%.

Amateka yihariye ya Heineken

Amateka ya Heineken Pilsener cyangwa se Heineken ahera mu 1864 ubwo Gerard Adriaan Heineken w’imyaka 22 yaguraga urwengero rwa De Hooiberg mu Mujyi wa Amsterdam, abona ko hari impinduka zikenewe ngo rurusheho gutanga umusaruro ufatika.

Mu 1886 urwo ruganda rwaje gushinga laboratwari yagombaga kuvumbura umusemburo wo gukoresha muri Heineken, ruha akazi Dr Hartog Elion wari umunyeshuri w’umunyabutabire w’ibigwi ukomoka mu Bufaransa, Louis Pasteur, ngo abe ariwe uyikurira.

Baje gufatanya maze muri uwo mwaka bagera ku musemburo wa A-yeast na D-yeast, bahita batangira gukoresha A-yeast muri Heineken ari nawo musemburo urwo ruganda ruvuga ko inzoga yarwo ikesha impumuro n’uburyohe budasanzwe.

Uruganda rwa Heineken rugaragaza ko mu 1989 iyo nzoga yahise yegukana umudali wa zahabu mu imurikagurisha ryabereye i Paris.

Heineken igizwe n’ibintu bitatu aribyo ingano za sayiri (barley), igihingwa kizwi nka hops n’amazi. Kuyenga bitwara iminsi 28 ari nabyo bituma igira uburyohe bwihariye.

Heineken icuruzwa mu bihugu bigera ku 192 ku Isi.

Mu muhango wo kumurika iyi nzoga yengewe mu Rwanda bwa mbere, imiteguro yose yari mu ibara ry'icyatsi kibisi
Mu muhango wo kumurika iyi nzoga yengewe mu Rwanda bwa mbere, imiteguro yose yari mu ibara ry'icyatsi kibisi
Hari abasore bamaze kwandika izina mu Rwanda mu kuvanga imiziki. Nibo basusurukije abantu b'ingeri zitandukanye bari muri KCC
Hari abasore bamaze kwandika izina mu Rwanda mu kuvanga imiziki. Nibo basusurukije abantu b'ingeri zitandukanye bari muri KCC
Umunyarwenya Nkusi Arthur (iburyo) yari muri ibi birori
Umunyarwenya Nkusi Arthur (iburyo) yari muri ibi birori
Heineken yengewe mu Rwanda izajya igura amafaranga 800 Frw ariko ugasiga icupa
Heineken yengewe mu Rwanda izajya igura amafaranga 800 Frw ariko ugasiga icupa
Aba mbere basogongeye kuri iyi nzoga imaze kwandika amateka ku Isi yose, yanditse n'andi y'uko yatangiye gukorerwa mu Rwanda
Aba mbere basogongeye kuri iyi nzoga imaze kwandika amateka ku Isi yose, yanditse n'andi y'uko yatangiye gukorerwa mu Rwanda
Kubera ko iyi nzoga ikorerwa mu Rwanda, mu kuyimurika abanyamideli nabo bakora imyenda ikorerwa mu Rwanda biyerekanye bashimangira iyi gahunda ya Guverinoma
Kubera ko iyi nzoga ikorerwa mu Rwanda, mu kuyimurika abanyamideli nabo bakora imyenda ikorerwa mu Rwanda biyerekanye bashimangira iyi gahunda ya Guverinoma
Muri uyu muhango hakoreshejwe abanyamideli mu kumurika iyi nzoga
Muri uyu muhango hakoreshejwe abanyamideli mu kumurika iyi nzoga
Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye uyu munsi w'amateka
Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye uyu munsi w'amateka
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yashimye Bralirwa na Heineken kubera iyi ntambwe ikomeye yatewe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yashimye Bralirwa na Heineken kubera iyi ntambwe ikomeye yatewe
Iyi nzoga ikorerwa mu Rwanda ariko uburyohe ni kimwe n'iyakorerwa mu Buholandi. Ifite Vol eshanu za alcool
Iyi nzoga ikorerwa mu Rwanda ariko uburyohe ni kimwe n'iyakorerwa mu Buholandi. Ifite Vol eshanu za alcool
DJ Infinity ni we wavangavangaga umuziki
DJ Infinity ni we wavangavangaga umuziki
Abantu b'ingeri zitandukanye bakase umuziki biratinda bishimira iyi ntambwe itewe
Abantu b'ingeri zitandukanye bakase umuziki biratinda bishimira iyi ntambwe itewe
Byari ibyishimo ku bayobozi ba Bralirwa na Heineken nyuma y'iyi ntambwe yatewe
Byari ibyishimo ku bayobozi ba Bralirwa na Heineken nyuma y'iyi ntambwe yatewe
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Victor Madiela, yavuze ko iyi Heineken itandukaniye n'iyari isanzwe ku biciro gusa
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Victor Madiela, yavuze ko iyi Heineken itandukaniye n'iyari isanzwe ku biciro gusa
Abakobwa bafashaga abitabiriye uyu muhango bari babukereye
Abakobwa bafashaga abitabiriye uyu muhango bari babukereye
Hacanwe ibishashi byo kwishimira iyi ntambwe itewe na Bralirwa
Hacanwe ibishashi byo kwishimira iyi ntambwe itewe na Bralirwa

[email protected]

Amafoto: Muhizi Serge