00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRALIRWA yungutse Primus ya 3 igura amafaranga 500

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 20 July 2013 saa 07:44
Yasuwe :

Mu gihe uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (BRALIRWA), rwari rusanzwe rufite Primus zo mu bwoko bubiri aho imwe igura amafaranga 350 indi ikagura 700, tariki ya 19 Nyakanga, yungutse Primus igura amafaranga 500. Ibi biri mu rwego rwo gukomeza guha abakiriya b’uru ruganda ibyo barusaba.
Iyi Primus yamuritswe ifite 50CL, ije isanga izindi zifite 72CL na 33CL aho kugeza ubu uruganda rwa Bralirwa rukomeje kuba ubukombe mu kugeza ku bakiriya barwo ibinyobwa kandi ku giciro (…)

Mu gihe uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (BRALIRWA), rwari rusanzwe rufite Primus zo mu bwoko bubiri aho imwe igura amafaranga 350 indi ikagura 700, tariki ya 19 Nyakanga, yungutse Primus igura amafaranga 500. Ibi biri mu rwego rwo gukomeza guha abakiriya b’uru ruganda ibyo barusaba.

Iyi Primus yamuritswe ifite 50CL, ije isanga izindi zifite 72CL na 33CL aho kugeza ubu uruganda rwa Bralirwa rukomeje kuba ubukombe mu kugeza ku bakiriya barwo ibinyobwa kandi ku giciro umuntu wese ashoboye nk’uko ubuyobozi bw’uru ruganda babitangaza.

Amurika iki kinyobwa gishya, umuyobozi ushinzwe amasoko mu kigo cya BRALIRWA, Jan Van ,yatangaje ko ibi biri mu rwego rwo guha abakiriya icyo babasabye kuko ngo bajyaga babwirwa n’abakiriya babo ko bakeneye ikindi kinyobwa gishobora kujya mu munsi y’amafaranga 700, bityo akaba ariyo mpamvu babazaniye iyi Primus ya 50 CL.

Yagize ati “Primus ya mbere yashyizwe ku isoko mu 1959 yari ifite 72 CL, muri 2007 dushyira ku isoko indi ifite 33 CL, ibi byerekana uburyo dukomeje gufasha abakirira bacu tubaha ibyo baba bashaka kuko aribo dukorera.”

Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri BRALIRWA Martine Gatabazi, yatangaje ko iki kinyobwa ubu cyabanje gushyirwa ku isoko mu mujyi wa Gisenyi no mu Ruhengeri, mu mu minsi mike ikazaba igeze no mu izindi ntara kuko abakiriya babo bakomeje kubibasaba.

Gatabazi avuga ko kuba iyi nzoga ari nini kandi ikaba igura amafaranga 500 gusa, bizafasha buri muntu wese gushobora kuyigura kuko n’ufite amafaranga make, kandi ashaka kunywa itubutse, afite ubushobozi bwo kunywa Primus ya 50 CL.

Yagize ati “Kuba BRALIRWA yongereye ibinyobwa byayo, bigiye gufasha abacuruzi kugira inzoga zitandukanye bityo buri muntu wese azaba yisanga bitewe n’ubushobozi bwe mu kugura iyi nzoga.”

Uretse kuba BRALIRWA ishyize ahagaragara iki kinyobwa gifite umusemburo (alcohol) ungana na 5%, igura amafaranga 500, kugeza ubu ifite abakozi barenga 400 ikoresha mu ruganda rwa Gisenyi bahoraho nk’uko ubuyobozi bw’uru ruganda babitangarije IGIHE.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages