Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iyi gare kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama, Umuyobozi wa RFTC, Col.Twahirwa Dodo, yashimiye by’umwihariko Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), ku mikoranire myiza bafitanye yatumye ibaha inguzanyo ya miliyoni 600 zakoreshejwe mu kubaka gare ya Gicumbi.

Yagize ati “Turashimira BRD mu nguzanyo baduha, ibyo dukora byose usanga ari bo yaba mu kugura imodoka zitwara abantu, kubaka za gari aho izo modoka ziparika, n’ibindi bikorwa bigaragara kandi byiza biteza igihugu cyacu imbere, usanga ari BRD ibidufashamo.”

BRD yatanze n’inguzanyo RFTC yakoresheje yubaka gari ya Musanze, Kayonza, Nyagatare, Muhanga, ikanabafasha kugura imodoka, aho imaze kugura izigera ku 105 yifuza kongera zikagera kuri 300 ibifashijwemo n’iyo Banki.

Mu gusobanura neza impamvu yatumye BRD yemera guha inguzanyo RFTC, Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole, yavuze ko RFTC yabaye umufatanyabikorwa mwiza w’intangarugero.

Yagize ati“Batubereye umufatanyabikorwa w’intangarugero kandi kwishyira hamwe bagakora nka Koperative, bakagira ubuyobozi bwiza n’inozamigambi riboneye, nibyo bituma tubaha inguzanyo.”

Yakomeje asaba abaturage kubyaza umusaruro iyi gare kuko nta kabuza izazamura iterambere ryabo kuko ihuza imihanda ijya mu turere dutandukanye, n’ujya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Kanyankole yaboneyeho gutangaza ko BRD iteganya gushora miliyari 350 mu mishinga y’ubwikorezi, ubuhinzi, ubworozi, kohereza ibintu mu mahanga n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi, ushinzwe ubukungu,Jules Muhizi Aimable, yashimiye RFTC na BRD uburyo bafashije akarere kwesa umuhigo kahigiye imbere ya Perezida Kagame.

Yagize ati“Uyu ni umuhigo akarere twahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzasoza mu cyumweru gitaha, mudufashije kuwesa.”

Iyi gare yuzuye akarere gafite uruhare rungana na 12% naho RFTC ikagira 88%.

Igizwe n’aho guparika imodoka, icumbi mberabyombi, imiryango 43 y’ubucuruzi na serivisi, resitora n’ubwiherero.

Umwe mu baturage ukoresha iyi gare, Hagenimana Jean Paul, umuturage wo mu murenge wa Byumba, yabwiye IGIHE ko yishimiye guhabwa iyi gare kuko izatuma abantu babona serivisi zihuse nko gutega imodoka kubona icyo kunywa n’icyo kurya utagiye kure.

Yagize ati“Umuntu yabaga ari ku rugendo yagera hano icyaka cyamwishe cyangwa inzara ntabone aho agura n’amazi cyangwa icyo kurya, hano muri gare bahubatse amazu atanga izo serivisi zose.”

Avuga ko mu gihe cy’izuba habagamo imikungugu batarashyiramo kaburimbo noneho imodoka zakata abazirimo cyangwa abategereje abantu rikamwuzuraho bikaba byanatera indwara.

RFTC ni Koperative ifite abanyamuryango 2357. Iri mu zitanga akazi ku bantu benshi.

Gare ya Gicumbi yuzuye itwaye asaga miliyoni 900
Gare ya Gicumbi yuzuye itwaye asaga miliyoni 900
Abayobozi mu nzego zinyuranye bafungura ku mugaragaro gare ya Gicumbi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bafungura ku mugaragaro gare ya Gicumbi.
Iyi gare ikorerwamo n'indi mirimo ibyara inyungu
Iyi gare ikorerwamo n'indi mirimo ibyara inyungu
Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole
Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole
Umuyobozi wa RFTC, Col. Twahirwa Dodo
Umuyobozi wa RFTC, Col. Twahirwa Dodo
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu,Jules Muhizi
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu,Jules Muhizi