Tariki ya 30 Werurwe ni bwo urugendo rwa mbere (Flight SN601) rwakozwe ruva ku kibuga cy’indege i Bruxelles mu Bubiligi rwerekeza mu Buhinde, hanahita hafungurwa gahunda y’ingendo eshanu zihuza Bruxelles na Mumbai buri cyumweru.
Brussels Airlines ivuga ko iki cyerekezo gishya biragaragara ko cyari gikenewe n’abakiliya ba Brussels Airlines bityo izi ngendo nshya zikaba ari amakuru meza ku bihumbi by’abantu bakunda gukorera ingendo hagati y’u Buhinde n’u Bubiligi buri mwaka.
Iyi kompanyi ikomeza ivuga ko ari ingirakamaro ku bikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko ibikenerwa mu buvuzi, amabuye y’agaciro nka diamant n’ubwerekeranye n’ibikoreshwa mu ngendo zo mu mazi, n’ibindi. Ubu abantu batangiye kuguruka hagati ya Bruxelles n’u Buhinde umujyo umwe ntaho bahagaze ndetse n’ubwikorezi bw’imizigo yabo buratangwa muri Brussels Airlines.
Muri izi serivisi za mbere zerekeza mu Buhinde, Brussels Airlines yitaye no ku bagenzi bashaka kunyura i Bruxelles bagana mu bindi byerekezo by’isi iyi kompanyi ikoreramo ingendo. Ingengabihe y’ingendo ituma umuntu agurukira mu bindi bice by’u Burayi, Afurika na Amerika ya ruguru. Mu Buhinde, Brussels Airlines ikorana na Air India mu gutwara abagenzi bava i Mumbai berekeza mu bindi bice by’u Buhinde.
Ni serivisi zibereye Abahinde
Kubera izi serivisi nshya, Brussels Airlines yazanye indi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330 ihita igira indege 10 zikora ingendo ndende. ifungurwa ry’ingendo nshya kandi ryatanze imirimo mishya 200 harimo iy’abapiloti, abakora mu ndege, abo mu biro, mu bwikorezi, ubucuruzi n’ibindi.
Mu byumweru bishize, abakozi ba Brussels Airlines bahawe amahugurwa abafasha gusobanukirwa neza umuco w’Abahinde ndetse iyi kompanyi yahaye akazi abakozi bashya 17 b’Abahinde bakora mu ndege (cabin crew) mu rwego rwo guha abanyagihugu serivisi mu rurimi rwabo.
Umuhanda mushya wa Bruxelles -Mumbai wiyongereye ku yindi irenga 90 yo mu Burayi, Afurika, Amerika na Canada. Ku bufatanye n’izi kompanyi mu buryo bwo guhererekanya abagenzi, Brussels Airlines ifasha abantu mu ngendo ndende zijya cyangwa ziva muri Leta Zunwe Ubumwe z’Abarabu, u Buyapani na Tayilandi.
Brussels Airlines yashinzwe mu mwaka wa 2002 ikaba iri mu maboko ya SN Airholding.



















TANGA IGITEKEREZO