Ku mugoroba wo ku itariki 8 Werurwe 2019, nibwo indege SN467 yaturutse mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi yageze i Kigali ahagana saa moya n’iminota 20 z’ijoro, urugendo rwakomeje rwerekeza Entebbe muri Uganda.
Guhera ku mupilote wari utwaye iyi ndege n’uwo bafatanyije kugera ku bakozi baba bafite inshingano yo kwita ku bagenzi bose bari abagore.
Umuyobozi wa Brussels Airlines mu Rwanda, Coline Everard, yatangaje ko bahisemo gukoresha itsinda ry’abagore by’umwihariko kuri uyu munsi, kuko bifuza gutanga impuruza ku busumbane hagati y’abagore n’abagabo.
Ati “Nubwo muri rusange muri Brussels Airlines 51% by’abakozi bose ari abagore, hari inzego usanga uyu mubare ukiri hasi nk’aho abapilote b’abagore ari 10.2% gusa. Gukoresha itsinda ry’abagore uyu munsi ni uburyo bwo gutanga impuruza tugaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu Burayi no muri Afurika.”
Everard wabaye umugore wa mbere wahawe guhagararira Brussels Airlines mu Rwanda, yavuze ko yishimira guhagararira abandi bagore by’umwihariko mu gihugu cyakoze byinshi bigamije guteza imbere no kongerera abagore ubushobozi.
Katty Wellekens, umupilote muto wari utwaye iyi ndege (First officer), yavuze ko abagore bakwiye kwitinyuka bakumva ko nta murimo wagenewe abakobwa cyangwa abahungu, kandi gushaka ari ugushobora.
Ibi kandi yabihurijeho na Anne Asselman bari bafatanyije muri uru rugendo (captain), wavuze ko kuba itsinda ryose ryari rigizwe n’abagore bitanga ubutumwa bw’uko babishoboye kandi bishoboka.
Ati “Mu bihugu byinshi no mu Bubiligi haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo ndetse no mu mishahara yabo. Ntekereza ko iyi ari gahunda nziza yo kugaragaza ko bishoboka, abana b’abakobwa b’Abanyarwanda nababwira ngo mwigirire icyizere, murashoboye”.
Ubuyobozi bwa Brussels Airlines buvuga ko iyi sosiyete ishyira imbaraga mu guharanira ko abagabo n’abagore bagira uburenganzira bungana, ndetse hari na politiki igamije gutuma hatagira uwumva ko adahabwa agaciro akwiye.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO