Mu bijyanye n’ubucuruzi izi ndimi ntizisigara inyuma, ariko hiyongeraho n’Igiswahili mu byiciro bitandukanye. Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka, abatwara imodoka zitwara abagenzi i Goma muri RDC, abacuruzi b’i Nyamirambo, i Rubavu n’ahandi.
Nubwo gukoresha indimi zitandukanye zikunda kugaragara mu bigo biba bisa nk’ibyakira abanyamahanga cyane, ubucuruzi buciriritse bwanze gusigara mu ndimi gakondo.
Bamwe bavuga ko ahavugwa igiswahili cyane haba hatuye Abayisilamu (cyane ko ari na bo bakora ubucuruzi cyane aho batuye), bagatuma n’abandi basanzwe baryoherwa n’uru rurimi.
Mu Ntara zitandukanye zihana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi nka Congo, Burundi na Tanzaniya ni hamwe mu hakunze kumvikana Igiswahili bitewe n’uko ari ururimi abaturage bahakomoka bakunze gukoresha cyane.
Mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo ni ko gace ka mbere kumvikanamo abantu benshi barimo abacuruzi, abogosha, abashoferi n’abandi bakoresha Igiswahili hagakurikiraho i Gikonndo.
Alain Kanamugire ni umusore w’imyaka 30 wirabura ugaragara ko ananutse, akaba akora akazi ko gucuruza imyenda mu Banyasenegal baba i Nyamirambo yitwa (ama base, bubu) , avuga ko Igiswahili gike avuga gituma akazi ke kagenda neza cyane.
Avuga ko imyenda akora ikunzwe kwambarwa n’abanyamahanga cyane bakoresha ururimi rw’Igiswahili barimo abaturage bavuka mu muri Senegal, RDC, Burundi, Tanzaniya, Kenya, Uganda, Mali, Nigeria n’ahandi.
Kanamugire yemeza ko Igiswahili kimufasha cyane kumvikana n’uruhurirane rwabakiriya “Kiramfasha cyane n’ubwo icyanjye bavuga ko ari icy’i Nyamirambo; ngikoresha mu kazi kanjye cyane bitewe n’uko iyi myenda ducuruza ikundwa cyane n’abanyamahanga”.
Shabana Singiranabo umaze imyak 18 mu mwuga w’ubwogoshi kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali. Na we avuga ko Igiswahili agikoresha cyane kurusha Ikinyarwanda bitewe n’uko abo bakorana bose arcyo bakoresha.
Ati “Impamvu nkoresha Swahili cyane ni uko abantu bose dukorana ari rwo rurimi bakoresha bitewe n’uko biganjemo Abanyekongo n’Abarundi, ikindi kandi n’ahantu ntuye mu Biryogo ni cyo tuvuga gusa.”
“[...] Mu byoboshesha harimo abaturuka mu bihugu duturanye nka Congo n’u Burundi na Tanzania kandi bo ni rwo rurimi bakoresha gusa ku buryo bidusaba kurumenya kandi iyo utaruzi binatuma atagira abakiriya benshi.”
Umushoferi w’ikamyo ijya muri Tanzaniya na Uganda witwa Asumani Mbarushimana we yemeza ko iyo aba atazi Igiswahili akazi akora kari kumugora cyane.
Ati “ Igiswahili kiradufasha cyane mu kazi kuko iyo tumaze kurenga umupaka kubona umuntu uvuga Ikinyarwanda biba bitoroshye, ikindi usanga ari ururimi rokoreshwa cyane n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda kandi ni byo dukunze gukoreramo.”
Bivugwa ko uru rurimi rwatangiye gukoreshwa mu Rwanda kuva kera mu bice bihana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi nka Rusizi, Kirehe, Bugesera, Rubavu n’ahandi, ariko kuri ubu rukomeje kongererwa imbaraga kuko rwashyizwe mu zigishwa mu mashuri kugira ngo abana bato babashe kwiyumvamo aho ruzanabafasha kwisanga mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO