Cephas Nshimyumuremyi wegukanye igihembo kiruta ibindi mu marushanwa ya ba rwiyemezamirimo ya Educat-GT Bank 2014, ni umwarimu wigisha ubutabire (Chemistry, Chimie) wafashe umwanzuro wo kwifashisha imiti y’ibimera akora amavuta yo kwisiga atuma uruhu runoga rukaba rwiza nta zindi ngaruka.
Yari asanzwe azi ko hari ibyatsi bimera mu Rwanda bivura indwara z’uruhu, akora ubushakashatsi areba niba bitakorwamo amavuta meza arengera uruhu, nyuma yashyize mu bikorwa ibyo yagezeho ashinga uruganda rukora amavuta yo kwisiga n’ibijyanye nayo arwita Uburanga Limited.
Mu magambo arambuye, Cephas Nshimyumuremyi arasobanura bimwe ku buzima bwe n’ubucuruzi.
Cephas urumva umerewe ute nyuma yo gutsindira igihembo cya Educat-GT Bank?
Ndumva nabaye icyamamare, buri muntu duhuye aranshimira. Nakiriye amashimwe menshi aturutse mu bacuruzi dukorana kuko babonye ko nyuma y’aho ntsindiye igihembo cya Educat-GT Bank abaza kureba ibicuruzwa byanjye biyongereye. Ibi nizeye kandi ko bizagenda birushaho kumbera byiza.
Mu cyumweru gitaha nzaba ndi muri rwinshi. Nzagirana ibiganiro n’abanyamakuru, njye kugura ibikoresho byo gutwaramo ibicuruzwa i Kampala kuko niteruga kujya mu mamurikagurisha azatangira mu Kuboza.
Ni he wakuye igitekerezo cyo gushinga Uburanga Limited?
Igitekerezo nagikuye mu bwarimu. Umushahara w’umwarimu ni muto cyane ku buryo nta cyo wageraho ari wo wonyine wishingikirije. Uba ukeneye andi mafaranga ngo ugere ku ntego zawe. Kuva mu mashuri abanza najyaga nibaza nti” Ni gute naba rwiyemezamirimo?” Sinari nzi uburyo nabigeraho ariko icyo nibuka ni uko numvaga nshaka gukoresha ubumenyi (siyansi) mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu mashuri yisumbuye, inyota yo kwikorera ku giti cyanjye yariyongeye nshaka amafaranga y’u Rwanda 2000 yo kugura ibikoresho ntangira kugerageza imiti y’ibyatsi ndeba uburyo bikiza indwara z’uruhu.
Tubwire uko wazamutse mu bucuruzi bwawe.
Natoranyijwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, nk’umwe mu banyeshuri b’abahanga bigaga muri cyahoze ari Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE). Bampembye inzu y’ubushakashatsi (laboratwari) ku bikorwa byanjye. Byaramfashije mu bucuruzi, najyaga mbwira abantu akamaro k’ibyo nkora ntibabyumve ariko iyo nabiberekaga nyuze mu mahame ya siyansi babonaga ko ubucuruzi bwanjye bukomeye.
Nabanje gushyira ku isoko amavuta yo kwisiga “ Uburanga Herbal Jelly”. Ni njye wabyikoreraga njyenyine nkakora uducupa 60 gusa ku munsi. Maze kwakira inguzanyo muri koperative Umwalimu Sacco, natangiye gukora n’ibindi bicuruzwa, kuri ubu mfite abakozi 9. Ku bw’igihembo cya Educat-GT Bank ngiye gukoresha 15 nongere umusaruro.
Ese uteganya ute ahazaza h’ubucuruzi bwawe?
Nshaka ko Uburanga Ltd iba igisubizo ku ndwara z’uruhu zose muri Afurika. Nshaka kubwira buri wese muri Afurika ko dufite igisubizo kandi ko kije giturutse mu Rwanda. Dushaka kandi kongera umusaruro ku buryo tuzaba dufite abaturanguriza ibicuruzwa nibura babiri mu buri karere. Ibicuruzwa bikorewe iwacu nk’ibi bikwiye gutezwa imbere.
Ni izihe mbogamizi ubona mu gutangiza ubucuruzi mu Rwanda?
Abo duhangana nabo barakomeye, batangiye gucuruza kuva kera bituma ibicuruzwa byabo byizerwa n’ababigura. Iyo ni imbogamizi ikomeye ku ri twe tugitangira.
Abakeba baba bashaka gushyira hasi ibigo by’ubucuruzi nk’iki cyanjye kiri kumenyekana vuba cyane. Ariko nizeye ko ibyo bitazabangamira iterambere rya “Uburanga Ltd” tuzakora ibishoboka byose tuzamure ireme ry’ibicuruzwa byacu.
Ikindi kandi 60% by’abisiga amavuta yacu bagakoresha n’ibindi dukora babonye impinduka nziza none batubereye ba ambasaderi batwamamariza ibikorwa .
Ni izihe nama wagira ba rwiyemezamirimo bakizamuka?
Mfite inama nyinshi nabagira:
1) Bakwiye kumenya gukoresha duke bafite bakishingikiriza ku mbaraga z’ubumenyi kugira ngo bagere ku nzozi zabo. Ubumenyi ni ngombwa cyane kuko ubucuruzi butera imbere iyo ushoboye kubera igisubizo abakiriya.
2) Ba rwiyemezamirimo bagitangira bakwiye kubyaza umusaruro imitungo kamere iboneka hafi y’iwabo.
3) Kudaterwa ubwoba n’ibyo abandi bakora cyane cyane kudatinya kurushanwa kuko ari byiza kandi guhangana biza iyo watangiye kugera ku ntego.
Nyuma ya byose nagira ngo ntere akanyabugabo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomereze aho. Ku bwanjye, ni ubucuruzi bwangize icyo ndi cyo ubu.
Ushaka kuvugana na Cephas wamuhamagara kuri 0788722935 cyangwa ukamwandikira kuri E-mail: [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO