Camellia yashyize igorora Abayisilamu bose bakwije imyaka yo gufunga, kuko ayo mafunguro bazajya bayabonera ku gihe cyateganyijwe kuva Igifungo gitangiye kugeza kirangiye, bakazajya bayabona ku giciro cyiza.
Muri Camellia uhasanga imbuto z’amoko yose, imboga zikungahaye ku byubaka umubiri (proteines). Amafunguro ya Kinyarwanda n’aya Kizungu agera ku moko 14. Uhasanga amako y’imitobe akozwe mu mbuto kandi aryoshye.
Camellia kandi yateguye kuzagabanyaho 5% ibiciro bya PIZZA ku bana b’abayisiramu bazazana n’ababyeyi babo ku munsi wo gusoza igisibo bakemeza ko batigeze bataruka na rimwe kubahiriza igisibo cya Ramadan.
Igisibo cya Ramadhan ni igihe kingana n’ukwezi abayisiramu bamara bigomwa ibyo bemerewe (ibyo batabujijwe n’Imana), bakabikora kubera Imana. Mu byo bigomwa harimo kurya no kunywa, ndetse no kubonana n’uwo mwashakanye cyangwa ibindi byose bijyanye n’ishimishamubiri, ahubwo bakihatira gukora ibikorwa byinshi by’urukundo muri icyo gihe cy’igisibo.
Igisibo cya Ramadan giteganyijwe gutangira tariki ya 18 Kamena kikazasozwa ubwo hazaboneka umwezi.



















TANGA IGITEKEREZO