00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Camellia yashyizeho uburyo Abayisilamu bazajya babona amafunguro mu Gisibo cya Ramadhan

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 June 2015 saa 01:38
Yasuwe :

Mu gihe cy’ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan, Camellia Tea House izajya itegurira Abayisilamu amafunguro bemererwa ari yo “Sahour” bita “Idaku”, rikaba ifunguro ryo mu rukerera, ndetse na “Iftar” (soma Ifutari), ifunguro rya nimugoroba izuba rirenze.

Camellia yashyize igorora Abayisilamu bose bakwije imyaka yo gufunga, kuko ayo mafunguro bazajya bayabonera ku gihe cyateganyijwe kuva Igifungo gitangiye kugeza kirangiye, bakazajya bayabona ku giciro cyiza.

Muri Camellia uhasanga imbuto z’amoko yose, imboga zikungahaye ku byubaka umubiri (proteines). Amafunguro ya Kinyarwanda n’aya Kizungu agera ku moko 14. Uhasanga amako y’imitobe akozwe mu mbuto kandi aryoshye.

Camellia kandi yateguye kuzagabanyaho 5% ibiciro bya PIZZA ku bana b’abayisiramu bazazana n’ababyeyi babo ku munsi wo gusoza igisibo bakemeza ko batigeze bataruka na rimwe kubahiriza igisibo cya Ramadan.

Igisibo cya Ramadhan ni igihe kingana n’ukwezi abayisiramu bamara bigomwa ibyo bemerewe (ibyo batabujijwe n’Imana), bakabikora kubera Imana. Mu byo bigomwa harimo kurya no kunywa, ndetse no kubonana n’uwo mwashakanye cyangwa ibindi byose bijyanye n’ishimishamubiri, ahubwo bakihatira gukora ibikorwa byinshi by’urukundo muri icyo gihe cy’igisibo.

Igisibo cya Ramadan giteganyijwe gutangira tariki ya 18 Kamena kikazasozwa ubwo hazaboneka umwezi.

Ibyo wifuza ubibona muri camellia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages