Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo twizihize umunsi w’abakundana! Niwo mwanya wo kugaragarizanya urukundo ndetse no kwereka umukunzi ko umwitayeho.

Ubu, abenshi bari kwibaza aho bazasohokera ariko nta guhangayika kuko Camellia Restaurant yambariye gufata neza abakiliya bayo ndetse n’abandi bazayigana kuri uwo munsi.

Camellia yari isanzwe ifite amashami atandukanye mu Mujyi wa Kigali, nko kuri UTC, kwa Makuza, CHIC, i Remera ndetse ubu hakaba hari indi igiye gufungura imiryango mu nyubako ya MIC iherereye ku Muhima.

Iyi yo ku muri MIC ifite umwihariko wo kwitwa Camellia Restaurant ndetse ikazajya iba ifite amafunguro (Buffet) mu gitondo, Saa sita na nimugoroba.

Camellia Restaurant izafungurwa ku mugaragaro ku wa 14 Gashyantare 2019, umunsi uzwi nk’uwahariwe abakundana, ndetse inahite ikorera udushya abazayisohokeramo.

Gashumba Muhammed, uyihagarariye yabwiye IGIHE ko bahisemo kuyishyira ahantu hitegeye hari mu bushorishori ku buryo abazajya bahasohokera bazajya baruhuka mu mutwe.

Ati “Camellia Restaurant ifite itandukaniro izaba iri mu rwego ruri hejuru n’uburyo iteye iri ahantu haryoheye buri muntu, urayireba impande zombi, ukareba ukuntu u Rwanda ruteye neza iyo uri hejuru.”

Gashumba yakomeje avuga ko hari gahunda yihutirwa ku bakundana bazahasohokera kuri Saint Valentin.

Ati “Tuzaba turimo kwakira abakundana bazaba barimo kwishimana kuri uwo munsi [ku wa 14 Gashyantare], dufite gahunda yo kwakira abantu kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hari ibihembo biteganyijwe hari n’ifunguro twateguriye abantu riri ku giciro kinogeye buri wese ndetse buri ‘Couple’ izakirizwa icyo kunywa ikihagera. Turateganya abantu batarenze 40.”

Muri iri shami rishya rya Camellia banashyizemo Aquarium, mu buryo bwo gufasha benshi kuruhuka neza no gutekereza mu buryo bwagutse cyane ko iri mu bifasha cyane.

Gashumba ati “Twakoze ubushakashatsi dusanga iyo wicaye impande ya Aquarium igufasha kwihutisha ikintu washakaga gukora.”

Camellia Restaurant iherereye ku Muhima mu nyubako ya MIC ruguru y’umuhanda ujya ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare. Iri mu nyubako yo hejuru ya munani.

Camellia Restaurant iherereye mu nyubako nshya ya MIC
Camellia Restaurant iherereye mu nyubako nshya ya MIC
Ibyicaro byagenewe abasohokera muri Camellia Restaurant
Ibyicaro byagenewe abasohokera muri Camellia Restaurant
Iyo wicaye muri Camellia ubasha kumva amafu ukanareba neza Umujyi wa Kigali
Iyo wicaye muri Camellia ubasha kumva amafu ukanareba neza Umujyi wa Kigali
Camellia  yateguriye impano n'igihembo couple zizayisohokeramo
Camellia yateguriye impano n'igihembo couple zizayisohokeramo