Canal+ isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda yerekana amasiganwa mu byiciro byose, binyuze kuri shene ya ‘Canal+ Sport3’.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yabwiye IGIHE ko ubu byoroshye kubona dekoderi yabo ya HD kandi igurishwa ibihumbi 15Frw gusa.
Ati “ Ubu dufite itsinda rihuza abakiliya n’abaduhagarariye ku buryo ibikoresho uguze babikuzanira iwawe. Ikindi ubu dufite abaduhagarariye mu gihugu hose, nakubwira ko mu isaha imwe umuntu aba abonye ibikoresho byose ku buryo ahita atangira kwirebera televiziyo yahisemo”.
Yakomeje avuga ko kandi muri Canal+ bahora bakurikirana ngo bamenye icyo abantu bifuza kureba, kandi uretse Igikombe cy’Umwami gihatanirwa muri Espagne batangiye kwerekana, umuntu ashobora no kureba televiziyo zirimo BBC na CNBC Africa guhera kuri ‘bouquet’ ya 7500Frw gusa.
Ubuyobozi bwa canal+ buvuga ko iteka buzakomeza kugeza ku Banyarwanda televiziyo bakeneye kureba kandi mu mashusho asa neza mu buryo bwisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO