Shampiyona y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza iza ku isonga mu zikunzwe cyane ku Isi yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, kimwe n’izindi zirimo La Liga yo muri Espagne; na Ligue 1 yo mu Bufaransa ndetse n’izo muri Afurika mu bihugu bitandukanye ziri hafi gusubukura.
Aya marushanwa y’umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino itandukanye, film zigezweho n’amakuru yo hirya no hino ku Isi byerekanwa na televiziyo ziri kuri dekoderi za Canal+.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ iri no mu baterankunga ba Tour du Rwanda iherutse kwegukanwa n’Umunyarwanda, Tuyishime Alain yavuze ko dekoderi zabo bazishyize ku giciro kibereye buri muntu.
Yagize ati “Hari abumva ko dekoderi za Canal+ ari ibintu by’abantu b’abakire ariko si ko biri. Muri Tour du Rwanda twabwiraga Abanyarwanda ko buri wese yatunga dekoderi yacu kuko ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda gusa tukaguha umugozi wa metero 20, telekomande, n’ibindi birimo igisahani kijya hejuru y’inzu.”
Yakomeje agira ati “Ufite dekoderi yacu ashobora kureba imikino ya shampiyona zose zikomeye i Burayi, bashobora kureba amasiganwa y’amagare, shampiyona ya basketball muri Amerika ndetse baba bashobora gukurikirana amakuru yo hirya no hino ku Isi na filime zigezweho kuko twerekana izitaramara byibura amezi atandatu zisohotse”
Tuyishime yanavuze ko by’umwihariko abashaka kureba amashusho meza cyane bashobora kugura dekoderi za HD (High Definition) nazo ziri ku isoko hirya no hino mu gihugu aho zigurishwa amafaranga 52,000 Frw.
Usanzwe afite dekoderi ya Canal+ wifuza gutunga iya ‘HD’, asabwa kuzana iyo asanganywe ariko irimo ifatabuguzi, akishyura 30000 Frw gusa ubundi agahabwa inshya.
Iyi dekoderi ifite amashusho meza n’amajwi ndetse n’uburyo bwo kuba wahagarika ikintu kiri gucaho mu buryo bw’ako kanya, igihe wongeye kubonera umwanya ugakomereza aho wari ugeze (live Control).



















TANGA IGITEKEREZO