00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yazanye dekoderi ya ‘HD’ ifite amashusho meza ku buryo budasanzwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 March 2018 saa 08:53
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwirebera amashusho asa neza ndetse n’amajwi asohoka neza, Canal+ yashyize ku isoko dekoderi ya HD (High Definition) iri ku rwego rwisumbuye.

Iyi dekoderi yamuritswe ku mugaragaro ku wa 26 Werurwe 2016, igaragaza amashusho asa neza n’amajwi yumvikana neza, inshuro enye ugerereranyije n’izindi zisanzwe.

Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Rwanda, Muhirwa Augustin, yavuze ko ubusanzwe amashusho ya Canal+ yari meza cyane ariko aya dekoderi nshya afite itandukaniro rinini n’ayo bari basanzwe babona.

Yagize ati “ Murabizi ko turi kwitegura Igikombe cy’isi, ndasaba buri wese kuzakirebera kuri aya mashusho adasanzwe. Ubwacyo kiba kiryoshye, rero kugerekaho aya mashusho aryoshye gutya, bizaba ari byiza kurushaho.”

Yakomeje avuga ko mu gihe wasangaga mu gihe cy’imvura cyangwa umuyaga amashusho acikagurika, kuri dekoderi ya ‘HD’ akomeza kugaragara neza.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain, yavuze ko uretse kuba iyi dekoderi nshya ya HD ifite amashusho meza n’amajwi, ifite n’uburyo bwo kuba wahagarika ikintu kiri gucaho mu buryo bw’ako kanya, igihe wongeye kubonera umwanya ugakomerezaho wari ugeze (live Control).

Ati “ Ushobora kuba uri kureba umupira ariko ugashaka kujya koga, icyo gihe urahagarika, ukajya koga, wagaruka umupira ugakomeza, cyangwa filme igakomeza.“

Tuyishime asobanura ko iyo bigenze gutya, iyi dekoderi ya ‘HD’ ikubikira amashusho abandi bari kureba udahari, wagaruka igatangira kukwereka ihereye aho wari wagejeje.

Inafite bushobozi bwo kuba wabika filme cyangwa ibiganiro (Record) ku gakoresho kifashishwa mu kubika inyandiko, amashusho n’amajwi kazwi nka Hard disc.

Mu rwego rwo kurwanya gusakaza ibihangano by’abandi nta burenganzira, ibyo wabitse ntushobora kubikuraho ngo ube wabishyira kuri mudasobwa cyangwa ahandi hantu.

Iyi dekoderi iriho televiziyo zisaga 20 zifite amashusho ari ku rwego rwo hejuru, ifite n’uburyo bufasha ababyeyi cyangwa undi muntu uwo ari wese gufunga ibyo atifuza ko abana cyangwa abandi batabifitiye uburenganzira bareba.

Dekoderi ya ‘HD’ kuri ubu yamaze kugezwa hirya no hino mu gihugu, izajya igurishwa amafaranga 52,000 Frw. Usanzwe afite dekoderi ya Canal+ wifuza gutunga iya ‘HD’, asabwa kuzana iyo asanganywe ariko irimo ifatabuguzi, akishyura 30000 Frw, ubundi agahabwa inshya.

Canal+ ikomeje kwerekana amarushanwa y’umupira w’amaguru akomeye ku isi arimo La Liga yo muri Espagne; Premier Ligue yo mu Bwongereza na Ligue 1 yo mu Bufaransa ndetse n’izo muri Afurika.

Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Rwanda, Muhirwa Augustin (Iburyo) na Tuyishime Alain ushinzwe ubucuruzi muri Canal+
Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Rwanda, Muhirwa Augustin yirekana uburyo amashusho yo kuri dekoderi ya 'HD' agaragara neza
Dekoderi ya 'HD' yazanywe na Canal+ ni nto kandi ntisaba ikarita, hakoreshwa nimero iri hasi
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Canal +, Tuyishime Alain

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages