Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abakiriya babo serivisi nziza zitangiwe ahantu heza, COGEBANQUE, banki nyarwanda, igiye gutangira kubaka icyicaro gikuru hafi ya radio Rwanda, ivugurure inyubako z’amashami yayo ndetse inafungure amashami mashya atatu.
Louis de Montfort Mujyambere, umuyobozi w’ubucuruzi wa COGEBANQUE, avuga ko muri uyu mwaka wa 2014 bateganyirije ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’abakiriya babo n’igihugu muri rusange.
Muri uyu mwaka, COGEBANQUE iratangira kubaka icyicaro gikuru kizaba kiri mu mujyi hafi ya radio Rwanda, ahazwi nko kuri Plateau, ndetse bakaba bazanavugurura n’inyubako z’amashami yabo.
Mujyambere yagize ati “Turi kuvugurura inyubako za banki yacu kugira ngo abakiriya bakomeze kubona serivisi ahantu heza. Tuzongerera ubushobozi bw’amashami yacu mu buryo bwo gukora n’ikoranabuhanga, ku buryo abakiriya babona serivisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.”
Nyuma y’aho umuyobozi mukuru wungirije wa COGEBANQUE, Mostafa Ouezekhti asuye amashami yose mu gihugu ndetse bakagera mu duce twinshi tw’igihugu mu gihe cy’isiganwa ry’amagare rya “Tour du Rwanda” batera inkunga, COGEBANQUE igiye gufungura amashami atatu mashya.
Mujyambere yagize ati “Nyuma ya Tour du Rwanda twabonye abakiriya benshi badusaba kubaha serivisi, tugiye kongera ingufu dufungura amashami mashya mu ntara y’Iburasirazuba, Uburengerazuba no mu ntara y’Amajyaruguru.”
COGEBANQUE kandi ngo izashyira imbere gutera inkunga imishinga y’ubucuruzi, ubuhinzi, imyuga n’ishoramari binyuze mu nguzanyo.
Mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda, COGEBANQUE ni umuterankunga wa Miss Rwanda 2014, Tour du Rwanda, Rally des Mille Collines, n’irushanwa rya Golf rizaba muri Gashyantare.
COGEBANQUE ifite amashami 19, muri yo 10 akorera mu mujyi wa Kigali, harimo n’ishami rya Gisozi baherutse gufungura.
Mu mujyi wa Kigali, COGEBANQUE ifite ishami ryo ku cyicaro gikuru (mu igorofa rya mbere) muri Centenary House iruhande rw’ahaparikwa imodoka (car parking), kwa Rubangura, Ishami rya Rond Point , Nyabugogo, Remera, Kicukiro, Nyarutarama, ishami rya Prestige Banking (ku cyicaro gikuru mu igorofa rya kane) no ku Gisozi.


















TANGA IGITEKEREZO