00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COGEBANQUE: Konti ya "SHOBORA" mu guhindura Muhanga umujyi w’ubucuruzi w’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 November 2013 saa 08:16
Yasuwe :

Kimwe mu cyerekezo cy’akarere ka Muhanga, ni ukuba umujyi w’ubucuruzi wihagije wo kugaburira uturere tuyikikije batageze i Kigali, ni muri uru rwego abatuye Muhanga bari gukoresha konti yo kuzigama yunguka, nyuma bakabona inguzanyo ya "Shobora" muri COGEBANQUE bagatangira imishinga ibaganisha ku bucuruzi bukomeye.
Muri konti ya Shobora, umukiriya abitsa buri kwezi amafaranga akungukirwa, nyuma akazabona inguzanyo y’umushinga yateguye ku nyungu nto.
Maniriho Leonard, Umuyobozi wungirje (…)

Kimwe mu cyerekezo cy’akarere ka Muhanga, ni ukuba umujyi w’ubucuruzi wihagije wo kugaburira uturere tuyikikije batageze i Kigali, ni muri uru rwego abatuye Muhanga bari gukoresha konti yo kuzigama yunguka, nyuma bakabona inguzanyo ya "Shobora" muri COGEBANQUE bagatangira imishinga ibaganisha ku bucuruzi bukomeye.

Muri konti ya Shobora, umukiriya abitsa buri kwezi amafaranga akungukirwa, nyuma akazabona inguzanyo y’umushinga yateguye ku nyungu nto.

Maniriho Leonard, Umuyobozi wungirje w’ishami rya COGEBANQUE i Muhanga, avuga ko abatuye akarere ka Muhanga batangiye gukoresha "Shobora" bizigamira kugira ngo bazakore imwe mu mishinga izatuma akarere kabo kaba umujyi w’ubucuruzi w’u Rwanda, aho kujya i Kigali.

Maniriho agira ati: "Abatuye Muhanga bari gukoresha iyi konti bizigamira, bitegure kubona inguzanyo izabafasha guhindura umujyi wabo santere y’ubucuruzi ikomeye mu Rwanda ku buryo abatuye Karongi n’igice kinini cy’intara y’Amajyepfo bajya bagurira i Muhanga aho kujya i Kigali."

Ngo kugira ngo ibi bigerweho, abatuye Muhanga bashobora kwegera COGEBANQUE bakerekana imishinga yabo, yaba iy’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ibindi, ku buryo baba ikigega cyo guhaza uduce tuyikikije.

Yongeyeho ko imiterere y’akarere ka Muhanga, hagati mu gihugu, byabafasha gutera imbere igihe baba bafite ubushobozi bwo kugaburira uturere tuyegereye aho kujya mu mujyi wa Kigali.

Maniriho yakomeje agira ati: "Niyo mpamvu COGEBANQUE yabashyiriyeho "Shobora" izabafasha gukora imishinga ikomeye, bakagira ubushobozi bwo kwihaza no gusagurira abaturanyi. Igihe abitabira "Shobora" bazakomeza kwiyongera, tuzagira abacuruzi bakomeye i Muhanga bagaburira uturere baturanye."

Ishami rya COGEBANQUE i Muhanga riri ku Muhanda munini werekeza i Huye, urenze kuri gare, yatangiye imirimo yayo muri Kamena 2009, batanga serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza, gutanga inguzanyo, kubikuza bakoresheje amakarita n’igihe banki yaba ifunze, kugera kuri serivisi za banki bakoresheje telefoni ndetse umukiriya ashobora kwishyura imisoro akoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Maniriho avuga ko i Muhanga bafite umwihariko wo kwegera abaturage bo hasi cyane, bakabaha inguzanyo zibafasha gutera imbere bakazamuka, nk’aho bafasha abacuruzi bacirirtse kuva ku tubutike bakagera ku maduka akomeye.

Muri COGEBANQUE kandi wahabona inguzanyo ku buhinzi n’ubworozi, inguzanyo y’igihe gito, inguzanyo mu gihe utegereje kwishyurwa, inguzanyo z’imodoka, inguzanyo y’inzu mu gihe kiringaniye, ingozanyo z’ishoramari mu gihe kirekire ndetse umukiriya ashobora kubona ubwishingizi ku masoko.

Mu gihe ushaka kugera kuri serivisi za COGEBANQUE ukoresheje telefoni igendanwa, ukanda *505#.

COGEBANQUE i Muhanga
Kuri COGEBANQUE i Muhanga abakiriya bashobora no kubikuza ukoresheje ATM
COGEBANQUE itera inkunga Tour du Rwanda, iracyahemba abanyonzi bitwaye neza
Muri Tour du Rwanda COGEBANQUE na Urban Boyz baracyashimisha abayikurikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages