Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo mu kubona inguzanyo zibateza imbere binyuze muri Gahunda ya Hanga Umurimo, COGEBANQUE yahaye amahugurwa abakiliya bayo 50, kuva ku wa 24 kugeza ku wa 29 Kamena 2013. Ayo mahugurwa yari agamije guhukirwa n’imikoreshereze inoze y’inguzanyo bahwe n’imicungire myiza y’imishinga yabo.
Abakiliya 50 bahawe amahugurwa na Cogebanque inguzanyo zijyanye na Gahunda ya Hanga Umurimo, aho bigishijwe uburyo bwo gukoresha neza inguzanyo no gucunga imishinga yabo ishobore kubyara inyungu. Ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Huye.
Ayo mahugurwa yahawe abakiliya ba Cogebanque yahaye inguzanyo yateguwe ku bufatanye bw’iyo banki, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, IFC n’ikigega gitera inkunga imishinga (BDF).
Ku ruhande rwa Cogebanque, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, Mujyambere Louis de Montfort, yasabye abakiliya ba Cogebanque bitabiriye amahugurwa, kuzashyira mu bikorwa inyigisho n’impanuro bahawe, kandi inguzanyo ikazakoreshwa umushinga yasabiwe. Yagize ati “Mbasabye gukoresha neza inguzanyo mwahawe, kandi mugacunga neza imishinga yanyu nk’uko mwabyigishijwe. Igihe cyose Cogebanque ibari inyuma, haba mu kubagira inama n’ubundi bufasha mwakenera.”
Kagarama John wari uhagarariye BDF, yasabye abitabiriye amahugurwa ku gukoresha neza inguzanyo bahawe na Cogebanque ndetse no gucunga neza imishinga, bashyira mu bikorwa inyigisho bahawe. Yagize ati “BDF iri kumwe namwe nk’uko yagize uruhare runini mu kubona izi nguzanyo mwahawe na Cogebanque.”
Nyirinkwaya Richard mu izina ry’abarimu bahuguye abakiliya ba Cogebanque bahawe inguzanyo, na we yabasabye gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, kandi bakazirikana ko inguzanyo iba igomba gukoreshwa icyo yateganyirijwe gusa, mu rwego rwo kwirinda igihombo gishobora kuzavuka nyuma. Abasaba kugisha inama igihe cyose hari aho badasobanukiwe neza kugira ngo imishinga yabo izarusheho kubayarira inyungu, kandi na Cogebanque ikomeze kubagirira icyizere.
Uwari uhagarariye abakiliya ba Cogebanque bahawe amahugurwa ku mikoreshereze myiza y’inguzanyo n’imicungire inoze y’imishinga, mu ijambo rye yijeje Cogebanque, MINICOM, IFC na BDF ko bagiye gushyira mu ngiro amasomo bahawe kandi batazabatenguha. Agira ati “Amasomo twahawe atubereye urufunguzo rwo gukoresha neza inguzanyo twahawe na Cogebanque, kandi ni n’umusingi ukomeye w’imicungire y’imishinga yacu. Tubijeje ko tutazatira igihango twagiranye.”
Aba Cogebanque yahaye inguzanyo ni abatsinze muri Gahunda ya Hanga Umurimo 2012 icyiciro cya mbere, yateguwe na Minisiteri y’Ubucuzi n’inganda. Ingwate batanze, 75% yishingiwe na BDF.



















TANGA IGITEKEREZO