00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COGEBANQUE: Mugwaneza yatomboye igare yemeza ko rizamufasha mu bucuruzi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 November 2014 saa 10:08
Yasuwe :

Mugwaneza Hamadan, umukiriya wa COGEBANQUE utuye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera yatomboye igare ashimira iyi banki uko imufasha mu bucuruzi akora, yemeza ko rizamufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Ni tombola ikorwa n’abakiriya ba COGEBANQUE bo ku ishami ry’aho isiganwa ry’amagare risorejwe buri munsi kuva kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2014.
Ubwo aya magare yageraga i Kibungo, Mugwaneza Hamadan yatomboye igare ashimira COGEBANQUE uko imufasha mu bucuruzi bamwigira (…)

Mugwaneza Hamadan, umukiriya wa COGEBANQUE utuye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera yatomboye igare ashimira iyi banki uko imufasha mu bucuruzi akora, yemeza ko rizamufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Ni tombola ikorwa n’abakiriya ba COGEBANQUE bo ku ishami ry’aho isiganwa ry’amagare risorejwe buri munsi kuva kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2014.

Ubwo aya magare yageraga i Kibungo, Mugwaneza Hamadan yatomboye igare ashimira COGEBANQUE uko imufasha mu bucuruzi bamwigira imishinga bamugira inama, avuga ko iri gare rizamufasha mu izi gahunda.

Ngoma: Mugwaneza Hamadan yabaye umunyamahirwe mu bakiriya ba COGEBANQUE atombora igare
Kuba yari asanzwe akora ubucuruzi, igare yatomboye hari icyo rizamufasha
Mugwaneza yatanze ubuhamya kuri serivisi za COGEBANQUE amaze imyaka itanu ahabwa

Yagize ati “ Maze imyaka 5 ndi umukiriya wa COGEBANQUE, nkora nabo cyane buri gihe bangira inama mu bucuruzi bwanjye ku buryo ntahura n’igihombo, bakira umushinga wose uko ungana, imikoranire nabo ni myiza.”

Mugwaneza yakomeje agira ati “ Igare ndaryishimiye n’Imana yaringeneye rizamfasha mu bucuruzi bwanjye.”

COGEBANQUE nk’umuterankunga wa Tour du Rwanda itanga igare ku mukiriya wayo binyuze muri tombola ikorerwa aho isiganwa ryarangiriye.

Abakiriya bayo buzuza amafashi ku mashami abegereye bandikaho amazina ye, numero ya telefone na konti ye.

Muri iki gikorwa COGEBANQUE isobanurire abakurikiye isiganwa ibikorwa byayo na serivisi itanga nk’umwanya wo kongera guhura n’abakiriya bayo mu gihugu.

Buri munsi w'isiganwa, COGEBANQUE izajya itanga igare ku mukiriya wayo aho basoreje
Benshi baba bakurikiye Tour du Rwanda basobanurirwa kuri serivisi n'ibikorwa bya COGEBANQUE

Muri iyi ntara y’Iburasirazuba, COGEBANQUE ifite ishami Kabarondo mu karere ka Kayonza, ishami rya Nyagatare n’ishami rya Rwamagana.

COGEBANQUE isabana n’abakiriya bayo n’abakurikiye isiganwa aho bataramirwa na Dream Boys, ababyini ndetse n’abakora ubugenge.

Nka banki iri kwihuta mu iterambere, COGEBANQUE ihemba buri munsi umukinnyi uzamka kurusha abandi, ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda iki gihembo cyatwawe n’Umunya Eritrea, Debretsion Aaron ukinira AS.BE.CO wabaye n’uwa kabiri bajya i Kibungo.

Kuri uyu wa Kabiri iri siganwa rirahaguruka i Rwamagana risorezwa mu mujyi wa Musanze ahaa gukorerwa indi tombola, undi munyamahirwe akegukana igare.

Umunya Eritrea Debretsion Aaron ukinira AS.BE.CO yabaye uwa kabiri bajya i Kibungo yegukana n'igihembo cyo guterera gitangwa na COGEBANQUE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages