Iri shami ryafunguwe kuri uyu wa Kabiri, hafi ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK), nyuma y’aho abakiliya b’iyi banki bagaragaje icyifuzo cyo kwegerezwa serivisi zayo.

Umuyobozi w’iri shami, Télésphore Kayigi, yatangaje ko ryafunguwe mu rwego rwo kwegera abakiliya ba Cogebanque muri aka gace kuko bajyaga bakora ingendo ndende.

Yagize ati “Twabonye ko Akarere ka Ngoma na ko kabereye ubucuruzi ariko tunatekereza cyane ku bafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, turavuga tuti ‘reka tubegere, turuhure abakiliya bari basanzwe badusanga i Kayonza, tunorohereze abajyaga bifuza gukorana natwe ariko i Kabarondo hakababera kure”.

Yijeje ubufatanye abatuye Ngoma n’Umujyi wa Kibungo anabashishikariza kubyaza umusaruro serivisi begerejwe.

Umuyobozi ushinzwe kwakira abakiliya mu ishami rishya rya Cogebanque i Ngoma, Denyse Umuhoza, yijeje abagana iri shami ko bazajya bahabwa serivisi zihuse batamaze umwanya munini ku mirongo.

Yagize ati “Gutonda umurongo hano ni ikizira ku mukiliya wacu, umuntu agera hano agafashwa agahita agenda adatinze; dutanga inguzanyo z’uburyo bwose ku buryo bwihuse.”

Kabano Perpétue wo ku Cyasemakamba, mu Murenge wa Kibungo usanzwe akorana na Cogebanque, yatangaje ko yanyuzwe n’uko iri shami ryashyizwe ahantu hari umutekano usesuye.

Ati “Urabona nkatwe tuba dukeneye kwihuta bamwe dushaka serivisi ngo dusubire mu mirimo wenda ari nko mu karuhuko, ubu rero bizajya bitworohera kuko hegereye umuhanda.”

Inyubako Cogebanque ishami rya Ngoma ikoreramo
Inyubako Cogebanque ishami rya Ngoma ikoreramo
Umuyobozi w’ishami rya Cogebanque Ngoma, Télésphore Kayigi, yatangaje ko ryafunguwe mu rwego rwo kwegera abakiliya ba Cogebanque muri aka gace
Umuyobozi w’ishami rya Cogebanque Ngoma, Télésphore Kayigi, yatangaje ko ryafunguwe mu rwego rwo kwegera abakiliya ba Cogebanque muri aka gace
Abakiliya barimo bahabwa serivisi ku ishami rya Cogebanque rya Ngoma
Abakiliya barimo bahabwa serivisi ku ishami rya Cogebanque rya Ngoma
Umuyobozi ushinzwe kwakira abakiliya mu ishami rishya rya Ngoma, Denyse Umuhoza
Umuyobozi ushinzwe kwakira abakiliya mu ishami rishya rya Ngoma, Denyse Umuhoza
Kabano Perpétue, umwe mu bakiliya ba Cogebanque yishimiye ishami ryayo i Ngoma
Kabano Perpétue, umwe mu bakiliya ba Cogebanque yishimiye ishami ryayo i Ngoma
Iri shami rifite imashini za ATM zifasha abakiliya kubona amafaranga igihe icyo ari cyo cyose
Iri shami rifite imashini za ATM zifasha abakiliya kubona amafaranga igihe icyo ari cyo cyose