Ubwo batahaga ku mugaragaro ishami rya Cogebanque mu karere ka Nyamagabe mu nyubako nshya ryimukiyemo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2014, ubuyobozi bw’iyi banki bwashimiwe umurava bwagize wo gufungura iri shami mu 2003 nka banki ya mbere y’ubucuruzi muri aka gace.
Imihango yo gufungura iri shami, yitabiriwe kandi na Minisitiri w‘ubucuruzi, inganda n’amakoperative, Kanimba Francois.
Cogebanque yafunguye ishami ry’i Nyamagabe, mu 2003 ifasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo ziciriritse."
Ibi byavuzwe na Uwimana Celestin uhagarariye abakiriya ba Cogebanque ishami rya Nyamagabe, wemeza ko kuva Cogebanque ihageze, hagaragaye ibikorwa by’iterambere mu gihe mbere hafatwaga nk’agace k’icyaro.
Uwimana yagize ati: “Mwakoze ibintu bikomeye, mwazamuye abakiriya banyu bahindura ubuzima.”
Mu rwego rwo kurushaho gutinyura abakiriya bayo kwaka inguzanyo, Cogebanque yashyiriyeho abakiriya bayo umwanya wo kugira inama ku mishinga yabo no gutinyura abantu gukoresha amafaranga ya banki.
Nshimiyimana Jean Pierre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, yashimye imikorere y’iyi banki ku ruhare yagize mu iterambere rya Nyamagabe, asaba ko abaturage bashyirirwaho uburyo bwo kubabikira amafaranga cyane abategereye ishami.
Yagize ati: “Hari ikibazo cy’abaturage babika amafaranga mu rugo cyangwa bakayagendana kuko baburaga uko barara bayagejeje kuri banki, bigatuma habaho ibyaha n’umutekano muke.”
Uyu muyobozi kandi yagarutse ku bufatanye bwa Cogebanque n’ibigo by’imari iciriritse by’Umurenge SACCO .
Mu gihe bishimiraga uruhare bagize mu iterambere ry’aka karere, kahoze ari ak’ubuhinzi cyane, Mostafa Ouezekhti, umuyobozi mukuru wungirije wa Cogebanque, yavuze ko bagiye kwegereza abatuye aka karere serivizi za banki ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati: “Vuba turashyiraho abantu bazaba bahagarariye banki (agents) mu dusentire dufasha abakiriya bacu kubitsa no kubikuza. Tuzatangirira hano i Nyamagabe kuko turashaka kuba hafi y’abakiriya bacu ku bwinshi.”
Aba bahagarariye Cogebanque bazaba bari mu dusentire nka Gasarenda, Karambi, Kitabi, Ruramba, Mushubi, Cyanika no ku Itaba.
Nyuma ya Nyamagabe, hazafungurwa andi mashami atatu ya Cogebanque abarizwa hanze y’umujyi wa Kigali.


















TANGA IGITEKEREZO