Amabuye y’agaciro ya Coltan nicyo gicuruzwa mu byoherezwa mu mahanga cyaje ku isonga y’ibyinjirije u Rwanda amadevise menshi mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2014.
Iki gicuruzwa cyinjije akayabo ka miliyoni 40 n‘ibihumbi 850 bisaga by’amadolari y’Amerika bingana na miliyari 28 na miliyoni 23 zisaga mu mafaranga y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Joseph Butera umukozi ushinzwe ubukungu bw’amabuye y’agaciro (mineral economist) muri Minisiteri y’Umutungo Kamere yabwiye IGIHE ko aya mafaranga yavuye muri toni magana 900 n’ibiro 80 bisaga naho igiciro cya coltan ku isoko mpuzamahanga kikaba cyari ku madolari ya Amerika 41.6 angana n’ibihumbi 28 birenga by’amafaranga y’u Rwanda.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza kandi ko gasegereti iza ku mwanya wa kabiri mu byinjije amafaranga menshi muri icyo gihe cy’amezi atandatu abanza ya 2014 n’amadolari ya Amerika miliyoni 38 n’ibihumbi 780 bisaga zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 26 na miliyoni 600 zisaga.
Ibindi byaje imbere mu kwinjiriza igihugu amadevise menshi ni icyayi kinjije miliyoni 27 n’ibihumbi 230 birenga by’amadolari ya Amerika, Wolfram yinjije angana na miliyoni 13 n’ibihumbi 800 bisaga hamwe n’ikawa yazaniye u Rwanda amadolari ya Amerika miliyoni 12 n’ibihumbi hafi 800.
Ubusanzwe amabuye ya coltan aboneka mu turere twose tw’igihugu ariko nk’uko byemezwa na Francis Kayumba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzura muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ngo coltan icukurwa cyane cyane mu turere twa Muhanga, Gakenke, Kamonyi, Ngoma, Rubavu, Ngororero na Bugesera.
Umwaka ushize wa 2013 u Rwanda rwabonye umusaruro wa toni ebyiri n’ibiro 460 birenga bya coltan bikaba byarinjije miliyoni 130 zisaga z’amadolari ya Amerika. Icyo gihe igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga cyari amadolari ya Amerika 54.5 ahwanye n’ibihumbi 35 bisaga.
U Rwanda ruri mu bihugu 20 bifite amabuye y’agaciro mu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibi byasohotse muri raporo yiswe «Data Mining in Africa Country Investment Guide 2014», yerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu byohereza cyane amabuye y’agaciro mu mahanga.
Iyi raporo kandi igaragaza ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro atandukanye rushobora kuvanamo amafaranga menshi mu gihe rwitaye kuri uru rwego.
Ibi binemezwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba aho agira ati “Abantu bose batubwira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba rwakuba inshuro zirenze eshatu umusaruro uva mu mabuye y’agaciro twohereza hanze […] ariko usanga hakiri imbogamizi mu bacukuzi ngo uwo musaruro ube wakwiyongera”.



















TANGA IGITEKEREZO